Gen Kabarebe , Gen Ibingira , Lt Gen Kayonga bari muba General bahahwe ikiruhuko k’izabukuru

0

Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda (RDF) , yemeje ikiruhuko k’izabukuru ku basirikare 12 bari ku rwego rwa General mu ngabo z’u Rwanda (RDF) ndetse n’abandi basirikare 83 bo mu ngabo z’u Rwanda.

Kuri uyu wa gatatu , tariki 30 Kanama 2023 , akaba aribwo umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yashyize mu kiruhuko k’izabukuru abasirikare bo mu ngabo z’u Rwanda(RDF) harimo n’abajenerari 12.

Abajenerari barimo Gen James Kabarebe , Gen Ibingira , Lt Gen Kayonga , Lt Gen Mushyo Kamanzi , Maj Gen Nzaramba , Maj Gen Murokore , Maj Gen Turagara , Maj Gen Charles Karamba , Maj Gen Albert Murasira , Brig Gen Chris Murari , Brig Gen Ndahiro ndetse na Brig Gen Emmanuel Ndahiro.

Ni mugihe kandi Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yashyize mu kiruhuko k’izabukuru abandi basirikare 83 bo ku rwego rwa Sinior officers , abasirikare 6 bo ku rwego rwa Junior officers , abasirikare 86 bo ku rwego rwa senior NCOs ndetse n’abandi 678 basoje amasezerano y’akazi n’abandi 160 bakuwe munshingano za medical.

Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda , akaba yashyize mu kiruhuko k’izabukuru aba basirikare n’abajenerari nyuma y’uko yazamuye mu ntera abasirikare bagera ku 10 bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel akabaha ipeti rya Colonel ndetse agashyira munshingano abajenerari 6 b’ingabo z’u Rwanda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here