Umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame , mu nzu ya Intare Conference Arena yifatanyije n’urubyiruko rusaga igihumbi rwaturutse mu gihugu cyose , mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 ishize mu Rwanda habayeho ihuriro ry’urubyiruko rya YouthConnekt.
Muri ib’ibirori urubyiruko rwabyitabiriye ubwo umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame , yageraga aho byabereye aje kwifatanya narwo rukaba rwamwakiriye na murare yo hejuru rumushimira ku inama adahwema kurugira ndetse izo nama zikaba zikomeje kurusha mw’iterambere ryarwo.
Ur’urubyiruko kandi mu buryo bw’amashusho rukaba rwagaragarije umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame ibyo rwagezeho mu myaka 10 ishize hashyizweho ihuriro ry’urubyiruko rya YouthConnekt ndetse n’imbogamizi ur’urubyiruko rwahuye nazo muri iyo myaka 10 ishize , YouthConnekt ibayeho.
Umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame , akaba yagaragarijweko mu myaka 10 ishize habayeho ihuriro ry’urubyiruko rya YouthConnekt , hahanzwe akazi karenga ibihumbi 30,000 ndetse hanafashwa urubyiruko rurenga ibihumbi 2,000 kwihangira imirimo mu by’ubumenyi , serivise n’ibindi bitandukanye.
Umukuru w’igihugu ubwo yagezaga ijambo kuri ur’urubyiruko rwari ruri muri Intare Arena ndetse n’urubyiruko rw’u Rwanda muri rusange akaba yashimiye umuhate warwo mu kwishakamo ibisubizo ndetse anagaruka ku myaka 10 ishize habayeho ir’ihuriro ry’urubyiruko rya YouthConnekt.
Perezida Paul Kagame kandi muri ir’ijambo yagejeje kuri ur’urubyiruko akaba yanagarutse ku bibazo ur’urubyiruko rwitabiriye ib’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 ya YouthConnekt rwamugejejeho ubundi asaba inzego zirebwa nibyo bibazo kubikemura kuko aricyo zibereyeho.
Perezida Paul Kagame muri ir’ijambo kandi by’umwihariko akaba yanenze bikomeye imico mibi ivugwa muri siporo yo mu Rwanda ubundi agaragazako uy’umwuga utazigera utera imbere mugihe amikoro make ahari usanga agenda akigira ku muntu umwe.
Perezida Paul Kagame kandi akaba yongeye kwibutsa ur’urubyiruko ko nta gihe cyangwa imyaka yo gutekereza kuri ejo hazaza harwo bitari uy’umunsi , umukuru w’igihugu akaba yasabye ur’urubyiruko gukora rukiteza imbere kurusha uko rwahora ruteze amaboko ngo rutegereje guhabwa icyo rukora.
YouthConnekt , akaba ari ihuriro ry’urubyiruko ryatangijwe n’umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame , mu myaka 10 ishize aho ari ihuriro yatangije asaba urubyiruko rw’u Rwanda kwitinyuka rugakura amaboko mu mifuka rukiteza imbere kurusha uko rwahora ruteze amaboko ngo rutegereje guhabwa akazi.
Perezida Paul Kagame ubwo yatangiza YouthConnekt akaba yarasabye urubyiruko rw’u Rwanda gukora rukiteza imbere , rugahanga udushya , rugakora business ndetse rukanatanga akazi ku bandi mu rwego rwo kwiteza imbere ku giti cyarwo ndetse no gutanga umusanzu warwo mw’iterambere ry’igihugu.