Umukinnyi Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Al Nassr yo muri Saudi Arabia ndetse n’igihugu cya Portugal , uy’umukinnyi yamaze kuba umuntu wa mbere kw’isi ukurikiranwa n’abantu basaga miliyoni 600 z’abantu ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Instagram.
Ronaldo uzwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga ze cyane ariko by’umwihariko akazikoresha mu kwamamaza abafatanya bikorwa be ndetse n’ubuzima bwe bwo mu kibuga aho azwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga ze igihe kingana n’amasaha 24/24.
Cristiano Ronaldo kandi akaba yujuje miliyoni 600 z’abamukurikirana ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Instagram nyuma yuko kuri ubu ari umukinnyi wakomereje kariyeri ye yo gukina umupira w’amaguru muri Saudi Arabia , nyuma y’imyaka myinshi akina iburayi.
Cristiano Ronaldo , akaba ari umwe mu bakinnyi bafatwa nka nimero ya mbere kw’isi muri uy’umupira w’amaguru aho ari umukinnyi washyizeho uduhigo twinshi ndetse mugihe kizaza bikaba ari ibintu bizagorana kuba hari umukinnyi waza kuraho ut’uduhigo rw’uyu mukinnyi , Cristiano Ronaldo.
Cristiano Ronaldo , akaba ari umugabo w’imyaka 38 ukina umupira w’amaguru nkuwabigize umwuga , akaba afite umuryango w’abana batanu ndetse n’umugore umwe , Georgina Rodriguez , Ronaldo akaba ari umuntu ukunze kugaragaza ubuzima bwe akoresheje imbuga nkoranyambaga ze igihe cyose.