Ibihugu bya Mali , Burkina Faso ndetse na Guinèe (Conakry) , byitandukanyije n’umuryango wa CEDEAO/ECOWAS , watangajeko mugihe muri Niger hatasubizwaho Perezida Mohamed Bazoum wahiritswe ku butegetsi n’abasirikare uzakoresha ingufu za gisirikare.
Igihugu cya Mali na Burkina Faso , byasohoye itangazo bihuriyeho riburira umuryango wa CEDEAO wavuzeko uzakoresha imbaraga za gisirikare ugasubizwaho Perezida Mohamed Bazoum wahiritswe ku butegetsi n’abasirikare bari bashinzwe ku murinda.
Ubutegetsi bwa Mali na Burkina Faso , bukaba bwaravuze mugihe hagira igikorwa icyo aricyo cyose cya gisirikare cyashozwa ku butegetsi bwa gisirikare bwahiritse ubutegetsi muri Niger , buzahita bubifata nko kuba butangijweho intambara yeruye , buyite butabara umuturanyi wabwo.
Igihugu cya Guinèe (Conakry) nacyo kikaba cyarasohoye itangazo nk’iri kivugako igikorwa icyo aricyo cyose cya gisirikare ku butegetsi bwa gisirikare bwahiritse ubutegetsi muri Niger , ari intambara izaba ishojwe kuri Guinèe (Conakry) ndetse Guinèe igaragazako iri kumwe mu mugambi umwe na Mali ndetse na Burkina Faso.
Muri Africa y’uburengerazuba hakaba bakomeje gututumba umwuka mubi w’intambara ukomoka kwihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe mu gihugu cya Niger aho bivugwako iy’intambara iri gututumba irimo irashaka gushozwa n’igihugu cy’ubufaransa.
Nyuma y’uko mu gihugu cya Niger abasirikare bahiritse ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum , bakaba barashinje igihugu cy’ubufaransa gucura umugambi wo gushoza intambara ku butegetsi bwa gisirikare buriho muri ik’igihugu cya Niger.
Gusa , mu kiganiro n’itangazamakuru Minisitiri w’ububanyi na mahanga w’ubufaransa akaba yarahakanye ibi birego bya bategetsi ba Niger ubundi avugako uwo mugambi ubufaransa naho bufite ariko avugako bigishoboka ko Perezida Mohamed Bazoum wahiritswe ku butegetsi hakiri amahirwe yo gusubiraho.
Perezida Mohamed Bazoum wahiritswe ku butegetsi muri Niger , akaba yari umufatanya bikorwa w’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi by’umwihariko ubufaransa mu bikorwa bitandukanye n’inyungu zitandukanye ib’ibihugu byakuraga muri ik’igihugu cya Niger.
Gusa , nyuma y’uko ahiritswe ku butegetsi ubufaransa n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bikaba bitarabonye ik’igikorwa kimwe n’ibindi bihugu byo muri Africa y’uburengerazuba aho hashobora kwaduka intambara y’uburengerazuba bw’isi ndetse n’uburengerazuba bwa Africa.
Mali , Burkina Faso , Guinèe Conakry ndetse na Algeria akaba ari ibihugu byamaze gutangazako byiteguye gutabara igihugu cya Niger mugihe cyaba gitangijweho intambara n’umuntu uwo ari wese ubundi bivugako intambara kuri Niger bizayifata nko kugabwaho igitero.
Ubufaransa n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi , bikaba bikomeje gukora ibishoboka byose ngo Perezida Mohamed Bazoum azubizwe ku butegetsi aho bivugwako biciye mu muryango wa CEDEAO watangajeko uzakoresha ingufu za gisirikare ugasubiza ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum.
Gusa , akaba ari ibintu bikigoranye kuko nyuma yo guhirika ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum , ubutegetsi bwa gisirikare bukaba bwasabye amahanga kutivanga muri ik’igikorwa ndetse burahirirako buzarinda igihugu cya Niger ku kiguzi icyo aricyo cyose mugihe haba hagize igihugu cyo mu burengerazuba bw’isi cyangwa Africa gishoza intambara ku gihugu cya Niger.