Home Amakuru Iran-Africa : Perezida wa Iran Ebrahim Raisi yatangiye uruzinduko rwe rw'akazi ku...

Iran-Africa : Perezida wa Iran Ebrahim Raisi yatangiye uruzinduko rwe rw’akazi ku mugabane wa Africa

Umukuru w’igihugu cya Iran , Perezida Ebrahim Raisi , yatangiye uruzinduko rwe rw’akazi mu bihugu byo ku mugabane wa Africa , uruzinduko rugamije gushaka umubano ndetse n’ubufatanye n’ibindi bihugu byo kw’isi by’umwihariko mu by’ubucuruzi.

Igihugu cya Iran , kikaba gikomeje kwagura umubano wacyo n’ibindi bihugu byo kw’isi by’umwihariko mu by’ubucuruzi nyuma y’uko leta zunze ubumwe za America zongeye gusubirizaho ibihano ik’igihugu bikomeje kuzonga ubukungu bw’iki gihugu cya Iran.

Perezida wa Iran akaba asuye ibihugu byo ku mugabane wa Africa ku nshuro ya mbere mu myaka 10 ishize , muri ur’uruzinduko rwa Perezida Ebrahim Raisi bikaba biteganyijweko nyuma y’igihugu cya Kenya , azasura n’igihugu cya Uganda ndetse n’igihugu cya Zimbabwe.

Perezida Ebrahim Raisi yageze ku mugabane wa Africa , nyuma y’imyaka irenga 10 ishize.

Perezida Ebrahim Raisi akaba asuye ibihugu byo ku mugabane wa Africa nyuma y’uko mu kwezi gushize ku nshuro ya mbere yari yasuye ibihugu byo ku mugabane wa America y’epfo aho yageze mu bihugu birimo igihugu cya Venezuela , Cube ndetse n’igihugu cya Nicaragua.

Ni mugihe mu kwezi kwa Werurwe uy’umwaka ik’igihugu cya Iran na Saudi Arabia bongeye kumvikana ku kongera kubana mu mahoro bigizwemo uruhare n’igihugu cy’ubushinwa nyuma y’imyaka myinshi ibihugu byombi bidacana uwaka ndetse hanikagwa intambara hagati y’ibihugu byombi.

Igihugu cya Kenya ndetse na Iran basinyanye amasezerano mu by’ubucuruzi , ikoranabuhanga , ubuvuzi ndetse n’ibindi bitandukanye.

Kuri ubu Iran , ikaba ikomeje guhangana n’ibibazo by’ubukungu yatejwe n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi biyobowe na America , kubera gahunda y’iki gihugu yo gukora ibisasu kirimbuzi cyongeye kubyutsa mu myaka itanu ishize , nyuma y’uko Donald Trump ayikuye mu masezerano mpuzamahanga abuza iyi gahunda.

Nyuma y’uko uwahoze ari Perezida wa leta zunze ubumwe za America Donald Trump akuye Iran mu masezerano mpuzamahanga abuza gahunda yo gukora ibisasu kirimbuzi ndetse akanasubizaho ibihano America ndetse n’inshuti zayo (uburayi) bari barafatiye Iran , ibintu bikaba byarasubiye ibubisi.

Nyuma y’igihugu cya Kenya , bitenyijweko Perezida Ebrahim Raisi azasura igihugu cya Uganda ndetse n’igihugu cya Zimbabwe.

Nyuma yo gusubirizwaho ibihano ndetse ikanakurwa mu masezerano mpuzamahanga abuza gukora intwaro kirimbuzi , Iran ikaba yarayise itangazako itazasubira muri ayo masezerano ndetse yongera no kubyutsa umushinga wayo wo gukora intwaro kirimbuzi , ibintu America n’inshuti zayo (uburayi) batishimiye na gato bakongera ibihano bashyiriyeho ik’igihugu cya Iran.

Ni mugihe America yashinje Iran guha indege za drone igihugu cy’uburusiya mu rwego rwo kugifasha mu ntambara gihanganyemo na Ukraine , gusa Iran ikavugako izo ndege yazihaye uburusiya iyo ntambara itaratangira , kuva yatangira nta ndege yahaye uburusiya , ni mugihe America ishinja ibi Iran nayo ibikora ifasha Ukraine ariko ikavugako ari ugufasha igihugu cyashojweho intambara.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here