Paul Rusesabagina , wafungiwe mu gihugu mugihe cy’imyaka ibiri kubera ibyaha by’iterabwoba yahamijwe n’urukiko , akaza guhabwa imbabazi n’umukuru w’igihugu nyuma yo kwandika ibaruwa asaba imbabazi kandi yicuza n’ibyaha umutwe yari ayoboye wakoze , kuri ubu akaba asigaye aba muri America nyuma y’uko ababariwe , yongeye kuvugako yarekuwe kubera igitutu.
Paul Rusesabagina , hakaba nta amezi agera kuri atatu yari ashize umukuru w’igihugu amubabariye nyuma yo kumwandikira ibaruwa isaba imbabazi z’ibyaha yahamijwe n’urukiko ndetse muri iy’ibaruwa akavugako ntaho azongera guhurira n’ibikorwa bya Politike aho yavuzeko ubuzima bwe asigaje kubaho agiye kubumara atuye muri mu gihugu cya America.
Gusa hadaciyemo n’igihe uy’umugabo w’imyaka 70 , yongeye kumvikana avugako kuba yararekuwe nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka 25 byatewe n’igitutu cyashyizwe ku Rwanda , ibihabanye cyane n’ibyo yanditse mw’ibaruwa yandikiye umukuru w’igihugu amusaba guca inkoni zamba akamubabarira agafungurwa kubera ib’ibibazo by’uburwayi budakira n’izabukuru afite.
Rusesabagina , ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama izwi nka Oslo Freedom Forum itegurwa n’umuryango wa Human Right yiga kuburenganzira bwa muntu , akaba yarabwiye abari muri iyo nama ko ifungurwa rye ryatewe n’abagize umuryango wa Human Right Foundation utegura iyo nama , aho kuvugako ryatewe n’imbabazi yasabye umukuru w’igihugu kugirango amubabarire afungurwe.
Rusesabagina mw’ijambo rye akaba ataragarukiye ku kuvugako yarekuwe kubera igitutu , ahubwo yongeraho ko ifungurwa rye rifatwa nk’itsinzi , aho yagize ati ” ifungurwa ryanjye ryerekanye ko iyo uhagurutse ukarwanira icyo wemera , mugashyira hamwe murangajwe imbere n’amahame y’uburenganzira bwa muntu na demokarasi , mugera ku itsinzi “.
Ay’amagambo ya Rusesabagina akaba ari imvugo isankaho uy’umugabo aticuza ibyaha yahamijwe bitewe n’uko bisankaho ari ukwishima hejuru imiryango y’ababuze ababo mu bitero byakozwe n’umutwe w’iterabwoba wa MRCD/FLN yari ayoboye wakoze , ubwo Rusesabagina yahabwaga imbabazi n’umukuru w’igihugu goverinoma y’u Rwanda ikaba yaravuzeko guhabwa imbabazi kwe bidakuraho igihano yahahwe ngo kuko gishobora gusubizwaho igihe cyose y’aba asubireye ibyaha yakoze.