Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge twategetseko Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions ukurikiranyweho ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano ndetse n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge , arekurwa ubundi agakurikiranwa n’ubutabera adafunze.
Kuri uyu wa kane , tariki 15 Kamena 2023 , akaba aribwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangaje uy’umwanzuro nyuma y’iminsi ibiri gusa hatangiye kuburanwa mu muzi kwifungwa n’ifungurwa rya gateganyo ryu’umusore , Turahirwa Moses.
Turahirwa Moses , urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rukaba rwari rwaramusabiye gufungwa iminsi 30 yagateganyo ngo bitewe n’ibyaha yari akurikiranyweho n’ubutabera , ruvugako agomba gufungwa bitewe n’uburemere bwabyo mugihe iperereza kuri ibyo byaha ryari rigikomeje.
Turahirwa Moses , ubwo yageraga imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge , akaba yarasabye urukiko guca inkoni zamba agafungurwa ubundi akaburana adafunze ngo kuko n’igihe yaramaze muri gereza cya mwigishije amasomo ahagije , agasabako ubutabera bwa mubabarira akaburana adafunze.
Ubwo yari imbere y’inteko iburanisha , Turahirwa Moses , akaba yarafashwe n’ikiniga ubundi agasuka amarira imbere y’urukiko ndetse n’abari bitabiriye urubanza rwe , asaba urukiko ku mubabarira rugakuraho icyemezo cy’urukiko rw’ibanze cyo kuba yakurikiranwa n’ubutabera afunzwe.
Ubwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategekagako , Turahirwa Moses , afungurwa akuburana adafunze rukaba rwavuzeko rwafashe ik’icyemezo nyuma yo gusuzuma imikirize y’urubanze yagendeweho rugasanga uretse kuba yarashyizwe muri dosiye y’uyu musore , mu rubanze ntaho yigeze ayibazwaho.
Turahirwa Moses , akaba yari yaratawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB , akurikiranweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ariko nyuma yo gupimwa agasangwamo ibiyobyabwenge , ku cyaha yari akurikiranyweho hakaba harayise hiyongeraho n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge.