Hasobonuwe impamvu Brig Gen Francis Mutiganda ndetse na Mej Gen Aloys Muganga n’abandi basirikare birukanywe mu ngabo z’u Rwanda

Hasobonuwe impamvu Brig Gen Francis Mutiganda ndetse na Mej Gen Aloys Muganga n’abandi basirikare birukanywe mu ngabo z’u Rwanda

Kuri uyu wa gatatu , ku kicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda , habereye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga by’umwihariko kuri zimwe mu mpamvu zatumye abasirikare bo ku rwego rwa General ndetse abasirikare bo ku rwego rwa offisiye 116 birukanwa mu ngabo z’u Rwanda ndetse n’abandi 112 amasezerano yabo yaseshwe.

Ik’ikiganiro n’itangazamakuru kikaba cyabaye nyuma y’uko hari hashize icyumweru aribwo Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yirukanye mu ngabo z’u Rwanda (RDF) abasirikare barimo Mej Gen Aloys Muganga ndetse na Brig Gen Francis Mutiganda.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda RDF , Brig Gen Ronald Rwivanga , muri ik’ikiganiro n’itangazamakuru agaruka kuri ab’abasirikare bo ku rwego rwa General birukanywe mu ngabo z’u Rwanda , akaba yabwiye itangazamakuru ko Mej Gen Aloys Muganga yirukanywe kubera ubusinzi bukabije , naho Brig Gen Francis Mutiganda we akirukanwa kubera agasuzuguro.

Ku itariki 7 Kamena 2023 , akaba aribwo hasohotse itangazo rya Perezida wa Repabulika Paul Kagame ndetse akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda rya menyeshaga ko yirukanye abasirikare mu ngabo z’u Rwanda barimo Mej Gen Aloys Muganga ndetse na Brig Gen Francis Mutiganda n’abandi 116 , harimo n’abandi 112 haseshwe amasezerano y’akazi kabo mu ngabo z’u Rwanda.

Umuyobozi mukuru ushinzwe abakozi mu ngabo z’u Rwanda , Col Lambert Sendegeya , agaruka ku masezerano y’abasirikare yaseshwe , akaba yavuzeko amasezerano y’abasirikare ashobora guseswa biturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo n’imyitwarire idahwitse.

Muri ik’ikiganiro n’itangazamakuru , umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga , akaba yabajijwe nimba iyirukanwa rya bariya basirikare ntaho ryaba rihuriye n’impinduka zakozwe mu buyobozi bw’ingabo z’u Rwanda , ubundi avugako ari ibintu byabaye mugihe gisa nkaho ari kimwe ariko ko ari ibintu bitandukanye ntaho bihuriye.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *