Umukinnyi Lionel Messi ukinira ikipe ya Paris Saint-Germain ndetse n’igihugu cya Argentina , byamaze kwemezwa ko uy’umukinnyi atazongera gukinira iy’ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu gihugu cy’ubufaransa nyuma y’imyaka ibiri ayikinira.
Umutoza w’iyi kipe ya Paris Saint-Germain , Christophe Galtier , akaba ariwe wemeje iby’aya makuru y’uko umukinnyi Lionel Messi azasohoka mw’ikipe ya Paris Saint-Germain ubwo umwaka w’imikino wa 2022/23 uzaba ugeze ku musozo.
Christophe Galtier , mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo yateguraga umukino wa nyuma wa shampiyona y’ubufaransa , League 1 , ikipe ya Paris Saint-Germain izahuramo n’ikipe ya Clermont , akaba yaravuzeko uy’umukino ariwo wa nyuma umukinnyi Lionel Messi azaba akiniye ku kibuga cya Paris Saint-Germain , Parc des Prences.
Ni mugihe hari hashize igihe , bitangazwa ko uy’umukinnyi Lionel Messi arimo kwitegura gufata umwanzuro ku kazozake ka hazaza mu gukina umupira w’amaguru aho byavugwako uy’umukinnyi atazongera amasezerano muri iy’ikipe ya Paris Saint-Germain nyuma y’uko umubano wabo wangiritse burundu.
Amakuru akavugako Messi ashobora gusubira mw’ikipe ya FC Barcelona ngo ariko akaba ari bintu bigoye bitewe n’ikibazo cy’ubukungu bw’iyi kipe butifashe neza , mugihe andi makuru avugako Messi ashobora kwerekeza mw’ikipe ya AL Hilal yo muri Saudi Arabia yamaze kumuha umushahara wa miliyari 400M ku mwaka.
Umukinnyi Lionel Messi n’ikipe ya Paris Saint-Germain , umubano wabo ukaba warajemo kidobya nyuma y’imikino y’igikombe cy’isi bitewe n’uko uy’umukinnyi yagiye mu gikombe cy’isi bivugwako yamaze kumvikana n’ikipe ya Paris Saint-Germain kuzongera amasezerano ye muri iy’ikipe.
Messi muri ik’igihe kandi akaba atabanye neza n’abafana b’iyi kipe ya PSG kuko bamuvugiriza induru buri uko ikipe ya PSG yakiniye ku kibuga cy’ayo Lionel Messi yakinnye ubundi bikavugwako bamushinja kuba ntacyo yafashije ikipe yabo ya Paris Saint-Germain mu gutwara ibikombe bikomeye barimo na UEFA Champions League.