Home Amakuru Ingabo za EAC , zongerewe igihe ziri mu burasirazuba bwa Repabulika iharanira...

Ingabo za EAC , zongerewe igihe ziri mu burasirazuba bwa Repabulika iharanira demokarasi ya Congo

Ingabo za karere ka Africa y’iburasirazuba (EACRF) zoherejwe muri Repabulika iharanira demokarasi ya Congo ku bugabunga amahoro mu burasirazuba bw’iki gihugu , kuri ubu zamaze kongererwa igihe kingana n’amezi atatu nyuma y’uko amasezerano yazo yari kurangira , tariki 1 Kamena 2023.

Abakuru b’ibihugu bya EAC , mu nama ya 21 yigaga ku bibazo by’umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo yari yateraniye I Bujumbura mu Burundi , bakaba barashimye intambwe imaze guterwa n’izi ngabo za EAC , ubundi hanzurwako zigomba kongererwa igihe kugirango harindwe ibyagezweho.

Ingabo za EAC (EACRF) zikaba zari zaragiye mu gihugu cya Congo ku masezerano y’umwaka umwe aho yari amasezerano yari kurangira tariki 1 Kamena 2023 , kuvugura amasezerano y’izi ngabo za EAC ziri mu burasirazuba bwa Congo bikaba byari mu ngingo z’imbere zigomba kunonotsorwa muri iy’inama ya 21 y’abakuru b’ibihugu bya EAC.

Abakuru b’ibihugu bya EAC , muri iy’inama ya 21 yiga ku bibazo by’umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo bakaba barongereye igihe iz’ingabo za EAC kugirango harindwe ibyagezweho mugihe cya amezi 8 zari zimaze ziri mu burasirazuba bwa Congo mu rwego rwo ku bugabunga amahoro muri ik’igice.

Iz’ingabo zikaba zongerewe igihe , nyuma y’uko Perezida Felix Tshisekedi aherutse kumvikana avugako iz’ingabo zishobora kuzava mu gihugu cye cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo mugihe zakomeza ku kwinangira gukora ibyo ubutegetsi bwa Kinshasa buzisaba birimo no kurasana n’umutwe wa M23.

Muri iy’inama ya 21 y’abakuru b’ibihugu bya EAC kandi hakaba harafatiwemo n’indi myanzuro itandukanye irimo no kuba abarwanyi b’umutwe wa M23 bajyanwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo akaba ariwo yajyanwa.

Iy’inama ya 21 y’abakuru b’ibihugu bya EAC , ikaba yari yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bagera kuri babiri barimo Perezida w’igihungu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye ari nawe kuri ubu uyoboye umuryango wa EAC ndetse na Perezida William Ruto wa Kenya , ni mugihe abandi bakuru b’ibihugu bohereje muri iy’inama ababahagarariye.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here