Minisitiri w’ububanyi na mahanga w’igihugu cy’uburusiya , Sergey Lavrov , yageze mu gihugu cy’u Burundi mu ruzinduko rwe rw’akazi arimo kugirira ku mugabane wa Africa aho yageze muri ik’igihugu cy’u Burundi avuye mu gihugu cya Kenya.
Kuri uyu wa kabiri , tariki 30 Gicurasi 2023 , akaba aribwo Minisitiri , Sergey Lavrov , yageze mu gihugu cy’u Burundi mu ruzinduko rwe rw’akazi akomeje kugirira ku mugabane wa Africa mu rwego rwo gushaka ibihugu bishyigikira uburusiya mu ntambara bukomeje kurwanamo na Ukraine.
Ni mugihe ur’uruzinduko rwa Sergey Lavrov mu gihugu cy’u Burundi , arirwo ruzinduko rwa mbere rw’umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru mu burusiya , rubayeho mu myaka 60 ishize ibihugu byombi Uburusiya n’u Burundi bimaze bifitanye imigenderanire myiza.
Mw’ijambo rya Minisitiri w’ububanyi na mahanga w’uburusiya , Sergey Lavrov , akaba yashimiye igihugu cy’u Burundi kuba kitarigeze kigira uruhande gifata ku makimbirane y’uburusiya na Ukraine ndetse no kuba ik’igihugu kibasha gutahura ibyateye ay’amakimbirane y’uburusiya na Ukraine.
Uburusiya na Ukraine , kuri ubu abategetsi b’ibi bihugu bakaba batagisiba gusimburana ku mugabane wa Africa aho ibihugu byombi bikomeje kurwana no kwigarurira ibihugu byo kuri uy’umugabane wa Africa aho kuri ubu buri gihugu kiri gushaka amaboko agishyigikira muri ay’amakimbirane barimo.
Sergey Lavrov , akaba agiriye uruzinduko rwe ku mugabane wa Africa nyuma y’uko mu cyumweru gushize mugenzi we w’igihugu cya Ukraine , Dmytro Kuleba , nawe yari yasuye ibihugu byo kuri uy’umugabane wa Africa birimo Morocco , Ethiopia ndetse n’igihugu cy’u Rwanda.