Perezida Recep Tayyip Eridogãnn wayoboraga igihugu cya Turkey , yongeye gutorerwa mpanda ye ya gatatu y’imyaka itanu ayoboye ik’igihugu cya Turkey nyuma y’uko atsinze Kemal Kilicdaroglu bari bahanganiye kuri uy’umwanya kuva mu kiciro cya mbere cy’amatora.
Perezida Eridogãnn , ku munsi wejo hashize akaba aribwo byatangajwe ko yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu cya Turkey atsindiye ku majwi 52.16% , nyuma y’uko mu kiciro cya mbere cya matora yaba Perezida Eridogãn cyangwa Kemal nta n’umwe muri bo wari wabashije kugira amajwi 50%
Perezida Recep Tayyip Eridogãn , akaba yongeye gutorerwa kuyobora igihugu cya Turkey ku nshuro ya gatatu yikurikiranya nyuma y’uko mpanda zari zibaye ebyiri ayoboye ik’igihugu cya Turkey , Perezida Eridogãn nyuma yo gutorwa akaba yasezeranyije abaturage ba Turkey ko agiye kurazwa inshinga no gukora ibyo yabasezeranyije.
Nyuma yo gutorerwa kuyobora Turkey , Perezida Eridogãn akaba yifurijwe imirimo myiza n’abategetsi b’ibihugu bitandukanye kw’isi barimo Minisitiri w’intebe w’igihugu cya Hungary , Perezida w’igihugu cy’uburusiya Vladimir Putin ndetse n’abandi bakuru b’igihugu batandukanye barimo na Perezida Joe Biden wa America.
Ubumwe bw’uburayi , Perezida w’ubufaransa , leta zunze ubumwe za America bose bakaba bari mu bifurije ishya n’ihirwe Perezida Recep Tayyip Eridogãn nyuma yo kongera gutererwa kuyobora igihugu cya Turkey ku nshuro ya gatatu yikurikiranya muri mpanda y’imyaka itanu.
Perezida Eridogãn , akaba ari umugabo w’imyaka 69 watangiye kuyobora Turkey mu mwaka wa 2014 , uretse no kuba Perezida wa Turkey , Perezida Eridogãn akaba yarabaye Minisitiri w’intebe wa Turkey mu mwaka wa 2003 ndetse akaba na Mayor w’umujyi wa Istanbul kuva mu mwaka wa 1994 kugeza mu mwaka 1998.