Tariki 17 Gicurasi za buri mwaka , akaba ari umunsi mpuzamahanga washyizeho n’umuryango wa abibumbye , UN , aho kw’isi hizihizwa umunsi w’abaryamana bahuje ibitsina LGBTQ , nubwo ariko uy’umunsi atari umunsi w’ubahirizwa n’isi yose muri rusange.
Kuri iyi tariki ya 17 Gicurasi 2023 , mu Rwanda naho hakaba hazamuwe ir’ibendera rikoreshwa mu gushyigikira abaryamana bahuje ibitsina LGBTQ rigaragara mu mabara y’umukororombya ndetse akaba ari kunshuro ya mbere ir’ibendera rizamuwe kubutaka bw’u Rwanda.
U Rwanda , akaba ari kimwe mu bihugu bike bya Africa kitashyizeho amategeko ahana cyangwa agakumira abaryamana bahuje ibitsina LGBTQ ariko nanone u Rwanda rukaba rugira amategeko ashyigikira ndetse akanemera kubana ku mugore n’umugabo.
Ambassade z’ibihugu by’iburayi zirimo , Ububiligi , Ubwongereza , Sweden , Ubuholandi ndetse n’ibiro by’ubumwe bw’uburayi akaba ariwo hazamuwe ir’ibendera rikoreshwa mu gushyigikira abaryamana bahuje ibitsina LGBTQ , rizwi mu mabara y’umukororombya.
Ni mugihe , u Rwanda nta mategeko rugira ahana cyangwa agakumira abaryamana bahuje ibitsina LGBTQ ariko nanone u Rwanda rukaba nta mategeko rugira ashyigikira cyangwa akemera abaryamana bahuje ibitsina LGBTQ , kubutaka bw’iki gihugu cy’u Rwanda.
U Rwanda ariko rukaba ruri mu bihugu bike kw’isi bitanga ubwisanzure ku banyagihugu barwo aho usanga buri muturage wese utuye mu Rwanda abaho uko abishatse ndetse agahabwa n’uburenganzira bwe bwo kubaho uko abyumva n’uko abishatse.
Ni mugihe mu karere ka Africa y’iburasirazuba ibihugu birimo igihugu cy’u Burundi , Uganda , Kenya ndetse n’ibindi bihugu byo muri aka karere , ambassade z’ibihugu by’iburayi zitigeze zizamura ir’ibendera ry’umukororombya bitewe n’uko ib’ibihugu bifite amategeko akumira ndetse agahana abaryamana bahuje ibitsina , LGBTQ.