Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru kw’isi , FIFA , yemejeko umusifizi mpuzamahanga w’umunyarwanda kazi , Mukansanga Rhadia Salima , ari mu basifuzi bazasifura imikino y’igikombe cy’isi cy’abagore kizatangira muri Nyakanga 2023 , kikabera mu gihugu cya Australia na New Zealand.
Mukansanga Rhadia Salima , akaba ashyizwe mu basifuzi bazitabazwa muri iy’imikino y’igikombe cy’isi cy’abagore nyuma y’uko impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru kw’isi , FIFA , nabwo yari yamutoranyije mu basifuzi batatu bigitsina Gore basifuye imikino y’igikombe cy’isi cy’abagabo cyabaye mu mwaka ushize wa 2022.
Mukansanga Salima kandi uretse kuba arimo gusifura mu mikino y’igikombe cy’isi , akaba yaranasifuye mu mikino y’igikombe cya Africa , AFCON2020 , igiye itandukanye aho ari igikombe byarangiye gitwawe n’igihugu cya Senegal gitsinze igihugu cya Egypt kuri penality (5-4).
Mukansanga Salima kandi akaba ari kunshuro ye ya kabiri agiye gusifura muri iy’imikino y’igikombe cy’isi cy’abagore kuko yayerukaga muri iy’imikino mu gikombe cy’isi cy’abagore cyaheruka kuba mu mwaka wa 2019 kigatwarwa n’igihugu cya leta zunze ubumwe za America.
Mukansanga Rhadia Salima , akaba ari umunyarwanda kazi w’imyaka 35 , w’umusifuzi mpuzamahanga aho yabaye umusifuzi mpuzamahanga wemewe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru kw’isi , FIFA , mu mwaka wa 2012 , kuri ubu akaba amaze gusifura ibikombe bitandukanye birimo FIFA World Cup , FIFA women World Cup na Africa Cup of Nations (AFCON).