Kuwa mbere tariki 8 Gicurasi 2023 , nibwo Gen Alain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’intebe mu gihugu cy’u Burundi yagejejwe imbere y’urukiko nyuma yo gutabwa muri yombi aho ashinjwa ibyaha birimo gutuka Perezida w’igihugu cy’u Burundi , Evariste Ndayishimiye.
Bunyoni , akaba yaratawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’igihugu cy’u Burundi mu kwezi gushize kwa Mata mu mujyi wa Bujumbura aho yarari yitegura kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 51 aho yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha birimo gusuzugura inzego z’umutekano , no gutuka Perezida w’igihugu.
Gen Bunyoni , akaba yarabaye Minisitiri w’intebe w’igihugu cy’u Burundi kuva mu mwaka wa 2020 kugeza mu mwaka wa 2022 ubwo yirukanwaga na Perezida Evariste Ndayishimiye kuri uy’umwanya wa Minisitiri w’intebe amushinja gushaka ku muhirika ku butegetsi.
Perezida Evariste Ndayishimiye nyuma yo kumwirukana kuri uy’umwanya wa Minisitiri w’intebe w’igihugu cy’u Burundi , akaba yarayise amusimbuza Gervais Ndirakobuca yayise agira Minisitiri w’intebe w’igihugu cy’u Burundi amusimbuje Gen Bunyoni yashinje gushaka ku muhirika ku butegetsi.
Bunyoni , akaba yari arindiwe umutekano mu buryo budasanzwe ubwo yaragezwaga imbere y’urukiko kugirango aburanishwe ku byaha ashinjwa aho abantu bari ku rukiko babanje gusabwa kwigizwayo ku buryo bategetswe kujya mu biro metero uvuye aho Bunyoni yari ari kugirango hatagira icyateza umutekano muke mugihe uy’umugabo asohorwa ajyanwa mu rukiko.
Muri ur’urubanza Gen Alain Guillaume Bunyoni akaba yarasabiwe n’ubutabera bw’igihugu cy’u Burundi gukomeza gufungwa ndetse hanongerwa igihe cye cyo gufungwa byagateganyo aho azakomeza gufungirwa muri gereza ya Ngozi ihereye mu majyaruguru y’iki gihugu cy’u Burundi