Perezida Evariste Ndayishimiye w’igihugu cy’u Burundi , yirukanye ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Minisitiri w’intebe muri ik’igihugu nyuma y’uko ahaye urwamenyo intumwa ya Congo yari yahekeje Perezida Felix Tshisekedi mu inama 11 yiga ku bibazo by’umutekano muke biri mu busirazuba bwa Congo , nyuma yo yafotorwa yasinziriye.
Kuwa gatandatu tariki 6 Gicurasi 2023 , mu gihugu cy’u Burundi , I Bujumbura , akaba aribwo hateraniye inama ya 11 yiga kwishyirwa mu bikorwa by’amasezerano ya Adis Abeba agamije kugarura umutekano mu burasirazuba bwa Congo aho imitwe yitwaje intwaro yose iri mu burasirazuba bwa Congo yasabwe gushyira intwaro hasi ubundi ikamanika amaboko.
Iy’inama ya 11 yiga ku bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo yabereye I Bujumbura akaba ari inama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu ndetse n’abakuru ba za goverinoma z’ibihugu byo mu karere ka Africa y’iburasirazuba birimo , Repabulika iharanira demokarasi ya Congo , U Rwanda , Kenya , Uganda ndetse n’igihugu cya Angola gifatwa nk’umuhuza muri ib’ibibazo.
Ubwo hasohokaga amafoto agiye atandukanye y’iyi nama ya 11 yiga ku bibazo by’umutekano muke biri muri Congo mugihe yari irimbanyije hakaba haranasohotse ifoto y’umwe mu ntumwa za Repbulika iharanira demokarasi ya Congo yari yaherekeje Perezida Felix Tshisekedi iy’intumwa yasinziriye mu inama mugihe yari igezemo hagati.
Gusa mu buryo butunguranye , ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Minisitiri w’intebe mu gihugu cy’u Burundi , bwana Melance Ndayisenga , akoresheje urubuga nkoranyambaga rwa Twitter akaba yarayise yandika avuga ati “mbona harimo n’abasinziriye” , ibi bikaba byarafashwe nk’ikosa rikomeye mu kazi ke ka buri munsi ku buryo yasiye akurwa kuri izo nshingano.
Itangazo ryashyizweho umukono na Perezida w’u Burundi , Evariste Ndayishimiye , ndetse na Minisitiri w’intebe Lt Gen de Police Gervais Ndirakobuca , ir’itangazo rikaba ryaravuzeko uy’umuyobozi wari ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho yakoze igikorwa kibangamiye umubano w’ubucuti n’ubutwererane hagati y’u Burundi n’abandi bafatanyabikorwa.
Ni mugihe icyemezo cyo kumwirukana cyahise gishyirwa mu bikorwa kikimara gushyirwaho umukono na Perezida Evariste Ndayishimiye ndetse na Minisitiri w’intebe muri ik’igihugu cy’u Burundi