Home Amakuru Amakuru mashya : Mayor w'akarere ka Rubavu yegujwe ku nshingano ze

Amakuru mashya : Mayor w’akarere ka Rubavu yegujwe ku nshingano ze

Kuri uyu wa gatandatu , tariki 6 Gicurasi 2023 , nibwo uwari umuyobozi w’akarere ka Rubavu hemejwe amakuru y’uko uy’umuyobozi yamaze kweguzwa ku nshingano ze zo kuba umuyobozi w’akarere ka Rubavu azize kutuzuza inshingano ze nk’uko biteganyijwe.

Amakuru yiyeguzwa rya Mayor Kambogo Ildephonse wari uyoboye akarere ka Rubavu , akaba yemejwe na Perezida w’inama ya Njyanama y’akarere ka Rubavu , Kabano Ignace Habimana , wavuzeko hafashwe icyemezo cyo kweguza Mayor Ildephonse nyuma y’uko ananiwe kuzuza inshingano ze nkuko biteganyijwe.

Mayor , Kambogo Ildephonse , wari uyoboye akarere ka Rubavu akaba yegujwe muri iz’inshingano nyuma y’uko aka karere kibasiwe n’ibiza byakomotse ku mvura yaguye ari nyinshi mu Rwanda ubundi igahitana abarenga 130 ariko by’umwihariko igahitana abagera kuri 26 mu karere ka Rubavu honyine.

Mayor Kambogo Ildephonse , ndetse no mu byatumye akurwa kuri iz’inshingano ze zo kuba umuyobozi w’akarere ka Rubavu hakaba harimo no kuba atarujuje inshingano ze zirimo no kurengera abaturage b’akarere ayoboye ka Rubavu , bibasiwe n’ibiza abagera kuri 26 bakahasiga ubuzima.

Mayor Ildephonse akaba akuwe muri iz’inshingano mugihe Rubavu yari ayoboye ariyo yapfushije abantu benshi nyuma y’ibiza byibasiye igihugu aho amakuru avugako iz’ipfu zabagera kuri 26 zatewe n’uburangare bw’ubuyobozi bitewe n’urugomero ruri kubakwa rwafunze inzira y’umugezi wa Sebeya wuzuye ubundi amazi akarenga akajya kwica abaturage bahuturiye.

Mw’ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu tariki 3 Gicurasi 2023 , akaba aribwo mu Rwanda haguye imvura nyinshi ariko by’umwihariko ikibasira intara y’iburengerazuba , amajyepfo ndetse na majyaruguru aho ari imvura yateje ibiza byatwaye ubuzima bw’abantu barenga 130 , akaba aribo bantu benshi bahitanywe n’ibiza mu Rwanda kuva mu myaka 10 ishize.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here