Umupira w’amaguru ni umwe mu mikino ikunzwe n’abatari bacye kw’isi aho usanga ari umukino ukunzwe mu mpande z’isi zose zitandukanye kurusha indi mikino iba kw’isi , aho usanga umupira w’amaguru ari n’umukino ufite abanyabigwi ndetse n’amateka yaho yihariye.
Umupira w’amaguru akaba ari umukino watangijwe n’abari ingabo z’ubwongereza mu rwego rwo gusabana ndetse no kwiyibagiza ibihe bibi by’intambara bari barimo gusa nyuma uza gusakazwa kw’isi yose ndetse haza kubaho abanyabigwi ndetse n’amateka yihariye y’uyu mupira w’amaguru.
Italy : Ikipe y’igihugu cy’ubutaliyani akaba ariyo yatwaye igikombe cy’uburayi mu mwaka 1968 , muri icyo gihe muri 1/2 cy’igikombe cy’uburayi kugirango igihugu cy’ubutaliyani kibashe gukomeza hakaba haranazwe igice kugirango isezerere leta zunze ubumwe z’aba Soviet.
South Africa : Africa y’epfo mu mateka y’igikombe cy’isi akaba aricyo gihugu cyo ku mugabane wa Africa cya bashije kwakira imikino y’igikombe cy’isi aho Africa y’epfo yabigezeho yakira imikino y’igikombe cy’isi mu mwaka wa 2010 , bikarangira igihugu cya Esupanye aricyo gitwaye icyo gikombe.
Morocco : Igihugu cya Morocco akaba aricyo gihugu cyo ku mugabane wa Africa gifite agahigo ko kugera muri 1/2 cy’imikino y’igikombe cy’isi aho yageze kuri ak’agahigo mu gikombe cy’isi cya 2022 isesereye igihugu cya Portugal muri 1/4 cy’imikino y’igikombe cy’isi cya Qatar world Cup 2022.
Pele : Umunya-Brazil Edson Arantes do Nascimento wamenyekanye nka Pele ndetse akaba aherutse no kwitaba Imana , niwe mukinnyi wabayeho kw’isi wabashije kwegukana ibikombe bitatu by’igikombe cy’isi aho yabitwaranye n’igihugu cye cya Brazil.
Real Madrid : Ikipe ya Real Madrid akaba ariyo kipe imwe rukumbi yo ku mugabane w’iburayi yabajije gutwara igikombe cy’irushanwa rya Champions League inshuro eshatu zikurikiranya mu mateka yir’irushanwa rya Champions League rikunzwe n’abatari bacye kw’isi.
Janvier Mascherano : Umunya-Argentine Janvier Mascherano akaba ariwe mukinnyi umukino we wa mbere nk’uwabigize umwuga yahukiniye Ikipe y’igihugu cye cya Argentina bitandukanye n’abandi bakinnyi aho imikino yabo ya mbere nk’aba bigize umwuga bahiyera mu makipe ya clubs.
Harry Kane : Umwongereza Harry Kane akaba ari umukinnyi wakinnye ku rwego rwo hejuru yaba mw’ikipe y’igihugu ndetse na club aho akinira ikipe ya Tottenham Hotspur ndetse n’igihugu cy’ubwongereza gusa akaba ariwe mukinnyi utaratwara igikombe na kimwe nk’umukinnyi wabigize umwuga.
Cristiano Ronaldo : Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo akaba ari mukinnyi ufite agahigo ko kuba yarakuyeho uduhigo twose twari twarashyizweho mu mupira w’amaguru ubundi agashyiraho uduhigo dushya twe ibintu yanaherewe igihembo cya Guinness world record igihembo gihabwa umuntu wakoze ibintu bidasanzwe.
Cristiano Ronaldo : Akaba ari we mukinnyi kw’isi ufite agahigo ko kuba yaratsinze ibitego byinshi kw’isi aho kuri ubu amaze gutsinda ibitego 835 , akaba umukinnyi wa mbere kw’isi watsinze ibitego bingana gutya aho akurikirwa n’umukinnyi Lionel Messi ufite ibitego 800.
Cristiano Ronaldo : akaba ari we mukinnyi mu mupira w’amaguru wabashije kwegukana irushanwa rya Champions League inshuro eshanu ndetse n’igihembo cya Ballon Do’r inshuro eshanu agahigo yihariye we ku giti cye wenyine , kuva umupira w’amaguru watangira gukinwa ndetse n’ibi bihembo bya Ballon Do’r byatangira gutangwa.
George Weah : Umunya-Liberia George Weah akaba ari we munya-Africa wenyine ufite agahigo ko kuba yaratwaye igihembo cya Ballon Do’r aho yegukanye ik’igihembo mu mwaka 1995 , aho mu bandi banya-africa bageraje barimo Samuel Etoo , Sadio Mané aho babashije kuza kumwanya wa kabiri muri ib’ibihembo bya Ballon Do’r.