Ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’uburayi , byamaganye icyemezo cy’igihugu cya Polonye ndetse n’igihugu cya Hungry cyo gukumira kw’isoko ry’imbere mu bihugu byabo , ibinyampeke n’ibikomoka ku matungo bituruka mu gihugu cya Ukraine.
Amakuru akavuga ko Polonye ndetse n’igihugu cya Hungary bafashe ik’icyemezo mu rwego rwo gusigasira urwego rw’ubuhinzi muri ib’ibihugu bya Polonye na Hungary , ngo bitewe n’uko ur’urwego rw’ubuhinzi muri ib’ibihugu rubangamiwe n’ibinyampeke ndetse n’ibikomoka ku matungo bituruka muri Ukraine byinjira mu gihugu bihendutse.
Ni mugihe Ibiribwa bituruka muri Ukraine byakumiriwe ku masoko y’ibihugu bya Polonye na Hungary birimo ibinyampeke , ibikomoka ku mata , isukari , imbuto , inyama ndetse n’imboga , bikaba bizakumirwa ku masoko y’ibi bihugu kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Kamena uy’umwaka wa 2023.
Komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi ikaba yaratangajeko itazigera ingendera ku cyifuzo cy’umunya-muryango umwe w’uyu muryango w’ubumwe bw’uburayi , ngo nayo ifate umwanzuro wo gukumira kw’isoko ry’imbere mu bihugu by’ubumwe bw’uburayi ibiribwa bituruka mu gihugu cya Ukraine.
Komisiyo y’ibihugu by’umuryango w’ubumwe bw’uburayi kandi ikaba yaratangajeko itazihanganira na rimwe bimwe mu bihugu bigize uy’umuryango byifatira imyanzuro yabyo bwite bititaye ku bindi bihugu binya-muryango gusa hakaba hataratangazwa imyanzuro uy’umuryango uzafatira igihugu cya Polonye ndetse n’igihugu cya Hungary.
Igihugu cya Polonye kikaba cyarafashe umwanzuro wo guhagarika ibiribwa bituruka mu gihugu cya Ukraine , tariki 15 Mata 2023 , nyuma y’uko abahinzi bo muri ik’igihugu cya Polonye bagaragajeko umusaruro mwinshi uturuka mu gihugu cya Ukraine kandi uhendutse ku rwego rwo hejuru utuma ibyo bahinga abaturage b’igihugu cyabo batabigura.