Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere , tariki 17 Mata 2023 , nibwo umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yageze mu gihugu cya Guinea-Conakry mu ruzinduko rwe rw’akazi akomeje kugirira mu bihugu by’umugabane wa Africa , mu gushimangira umubano w’u Rwanda n’ibi bihugu.
Perezida Paul Kagame ubwo yagera mu gihugu cya Guinea-Conakry , ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere , akaba yakiriwe na mugenzi we w’igihugu cya Guinea-Conakry , Colonel Mamady Doumbouya uyoboye ik’igihugu mu buryo bw’inzibacyuho kuva mu mwaka wa 2021.
Perezida Paul Kagame , akaba yageze mu gihugu cya Guinea-Conakry nyuma y’uko avuye mu gihugu cya Guinea Bissau ndetse n’igihugu cya Benin aho yahuye n’abakuru b’ibi bihugu bakagirana ibiganiro byabaye mu muhezo ndetse n’ibiganiro byahuriwemo n’intumwa z’ibihugu byombi.
Muri ur’uruzinduko rwe kandi muri Guinea-Conakry , Perezida Paul Kagame akaba ari bugirane na mugenzi we Colonel Mamady Doumbouya ibiganiro biri bube mu muhezo ubundi bakaza no kugirana ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku mubano w’ibihugu byombi.
Perezida Paul Kagame , akaba ari kugirira uruzinduko rw’akazi mu bihugu bya Africa , akaba ari uruzinduko rugamije gushimangira umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo ku mugabane wa Africa ndetse no kongera imikoranire y’u Rwanda n’ibihugu bya Africa.
Uruzinduko rw’umukuru w’igihugu kandi akaba ari uruzinduko rugamije gushimangira umubano w’u Rwanda n’ibihugu bya Africa mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere hagati y’ibihugu bya Africa n’u Rwanda , ubucuruzi , koroshya imigendaranire hagati y’ibihugu bya Africa n’u Rwanda ndetse no kurwanya ibikorwa by’iterabwoba ku mugabane wa Africa , n’ibindi bitandukanye.