Stephanie Nyombayire , umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa Repabulika y’u Rwanda , yamaganye ikinyamakuru cya The New York times cyo muri leta zunze ubumwe za America , cya sohoye inkuru igamije gutoneka u Rwanda n’abanyarwanda mugihe bari kwibuka ku nshuro ya 29 , Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Stephanie , akaba yaramaganye igitekerezo , The New York times , yanditse cy’umunyanakuru Anjan Sundaram usanzwe uzwiho gukorana n’abarwanya leta y’u Rwanda aho yavuze ko Perezida Paul Kagame ari umunyagitugu w’umwicanyi akaba inshuti y’abanyaburayi (He’s Brutal Dictator and one of the West’s Best friends).
Anjan Sundaram , akaba ari umunyamakuru uzwiho kuba akorana n’abarwanya leta y’u Rwanda by’umwihariko umutwe w’iterabwoba wa RNC uyoborwa na Kayumba Nyamwasa ndetse uy’umutwe ukaba umwishyura kugirango akore inkuru zibasira ubutegetse bw’u Rwanda ndetse n’abanyarwanda.
Anjan Sundaram , akaba akora iz’inkuru zibasira ubutegetse bw’u Rwanda ndetse utibagiwe n’izipfobya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 , abifashijwemo n’ibinyamakuru byo muri leta zunze ubumwe za America by’umwihariko ikinyamakuru The New York times cyo cyamaze kuba nk’umuyoboro unyuzwamo ibitekerezo by’abarwanya leta y’u Rwanda.
Muri iy’inkuru kandi Anjan Sundaram , akaba yaribasiye u Rwanda avugako ngo bitumvikana uburyo rukomeza gutera imbere ruhabwa kwakira inama mpuzamahanga ndetse n’inganda nk’urukora imodoka rwa Volkswagen rwo mu budage ndetse akaba ataragarukiye aho gusa ahubwo agakomeza no k’umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame.
Anjan , akaba yarakomeje inkuru avugako umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame , yishinjikiriza guhagarika Jenoside ngo kandi ariwe nyirabazana wayo , ibihabanye nukuri kwibyabaye mu Rwanda ubundi arenzaho avugako Ubwongereza butagakwiye kohereza abimukira mu Rwanda go kuko byaba bisa nko guhembe ubuyobozi bw’igitugu buruyoboye.
Umuvugizi w’ibiro bya Perezida , akoresheje urubaga rwa Twitter akaba yaranenze ikinyamakuru cya The New York times cyahaye umwanya ndetse n’uruvugiro Sundaram ubundi akavugiraho amagambo agamije gutoneka u Rwanda n’abanyarwanda mugihe bari kwibuka ku nshuro ya 29 , Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Stephanie , yaragize ati ” mugihe abarokotse bari kuvuga inkuru zibabaje z’ubuhamya bwabo , mugihe igihugu kiri mu cyunamo cyibuka Jenoside yakorewe abatutsi , New York times yo yabibonyemo umwanya wo gutangaza inkuru ishinja abarokotse Jenoside kuba aribo bayiteye ndetse no kuba ntacyo bakoze ngo bayihagarike”.
Stephanie , akaba yarakomeje avugako Jenoside yakorewe abatutsi 1994 yaturutse ku buyobozi bubi ndetse n’abari babushyigikiye ubundi avugako ari ibintu bibabaje kuba abayigizemo uruhare aribo bahindukira bagahinduka abahakanyi n’abavuguzi b’abahakanyi. uruhande usangamo umunyamakuru Anjan Sundaram.
Stephanie kandi akaba yaravuzeko iterambere ry’u Rwanda ndetse n’icyerecyezo cyarwo rurimo , atari ibintu rukeneyeko bibanza kwemezwa n’abanyaburayi ubundi asubiza Anjan Sundaram yifashishije imbwirwaruhame y’umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame aho yavuze ati ” nta muntu n’umwe uzatugenera uko tubaho”.
Leta zunze ubumwe za America , akaba ari igihugu cyiyemeje kuba umuyoboro w’ibitekerezo by’abarwanya leta y’u Rwanda ndetse utibagiwe n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 aho n’igihugu ubwacyo ndetse n’abategetsi bacyo babafasha muri ibyo bikorwa byose bigamije guhangana n’ubutegetsi bw’u Rwanda ku nyungu runaka zitazwi.