Home Amakuru RIB yagaragajeko nta byaha biragaragara , mu Rwanda , byo gupfabya Jenoside...

RIB yagaragajeko nta byaha biragaragara , mu Rwanda , byo gupfabya Jenoside hakoreshejwe ikoranabuhanga

Mugihe u Rwanda Rwibuka ku nshuro ya 29 , Jenoside yakorewe abatutsi 1994 , urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB , rwagaragajeko nta byaha biragaragara imbere mu gihugu bipfobya Jenoside hifashishijwe imbuga nkoranyambaga(social media).

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB , Dr Murangira B Thierry akaba yaratangajeko muri ib’ibihe u Rwanda Rwibuka ku nshuro ya 29 , Jenoside yakorewe abatutsi 1994 , nta bantu bari bagaragara imbere mu gihugu bayipfobya bifashishihe imbuga nkoranyambaga.

Dr Murangira B Thierry , akaba ari ubutumwa yagarutseho mu kiganiro “urubuga rw’itangazamakuru” , ikiganiro gisanzwe gitambuka buri cyumweru ku bitangazamakuru bigera ku 10 byo mu gihugu , akaba ari ikiganiro yatanze tariki 9 Mata 2023.

Ik’ikiganiro kikaba cyaribandanga kubikwiye gutangazwa ku mbuga nkoranyambaga muri ik’igihe cy’icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 , Jenoside yakorewe abatutsi 1994 , ndetse no kurebera hamwe uburyo izo mbuga nkoranyambaga zirimo zirakoreshwa muri ib’ibihe byo kwibuka.

Dr Murangira , akaba yaravuzeko kugeza ku munsi wa gatatu w’icyumweru cyo kwibuka nta muntu wo mu Rwanda wari watabwa muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa gupfobya Jenoside , akoresheje imbuga nkoranyambaga.

Ni mugihe umushakashatsi muri Minisiteri ya Minubumwe , Karangwa Sewase , nawe wari muri ik’ikiganiro urubuga rw’itangazamakuru yavuzeko abasanganywe ingengabitekerezo ya Jenoside bari hanze y’igihugu ndetse akaba ari nabo bari kuyigaragaza muri ib’ibihe byo kwibuka ku nshuro ya 29.

Akaba yarakomeje avugako ababikora nabo babikorera iyo mu mahanga kandi ababikora ari nabo basize bakoze Jenoside mu Rwanda ubundi bagatanga amakuru atariyo (apfuye) mu rwego rwo kugirango bayobye uburari abari mu gihugu batagira ipfunwe ry’uko harabo mu miryango yabo basize bakoze Jenoside mu gihugu.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB , rukaba rwaragajeko mu myaka itanu ishize rwakiriye dosiye z’ibirego ibihumbi 2649 zifiyanye isano n’ibyaha by’ingengabutekerezo ya Jenoside , mugihe iyi raporo y’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha yagaragajeko kuva 2018 ib’ibyaha byagabanyutseho 17.5%.

Abagabo akaba aribo benshi bakurikiranweho ib’ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko bari ku kigero cya 76% mugihe abagore bari ku kigero cya 24% , umuvugizi wa RIB , Dr Murangira avuga ku kuba abagabo aribo bagaragara mu kwijandika muri ib’ibyaha bifitanye isano na Jenoside , akaba yaravuzeko bagomba kwiminjiramo agafu bakabireka kuko bihanirwa n’amategeko.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here