Umutwe w’uburusiya wigenga wamenyekanye nka “Wagner Group” umutwe w’abacancuro ukomeje kurwana ku ruhande rw’uburusiya mu ntambara ya Ukraine imaze umwaka urenga , uy’umutwe watangajeko wamaze kugenzura byuzuye uruganda rw’ibyuma rwa AZOM Plant ruherereye mu mujyi wa Bakhmut ukomeje kuberamo urugamba rwo gupfa no gukira ku ngabo za Ukraine.
Umujyi wa Bakhmut akaba ari umujyi ukomeje kuberamo urugamba rwishiraniro bitewe n’imbaraga uburusiya bwahashyize mu rwego rwo kubohoza uy’umujyi ukava mu biganza by’ingabo za Ukraine mu ntego z’igihugu cy’uburusiya mu kubohoza intara ya Donetsk mu buryo bwuzuye nkuko yamaze kuba intara y’uburusiya binyuze mu matora ya kamarampaka.
Intara ya Donetsk , Lohantsk , Kherson ndetse na Zaporizhzhia , akaba ari intara zari iza Ukraine gusa kuva uburusiya butangije ibikorwa bya gisirikare bidasanzwe muri Ukraine ndetse bukigarurira hafi 25% by’ubutaka bw’iki gihugu hakaba harabayeho amatora ya kamarampaka muri iz’intara abaturage bazituye basabako ibice byabo byaba intara z’uburusiya.
Ukraine ndetse n’ibihugu bigishyigikiye , bakaba barateye utwatsi ibyaya matora yo komeka ibyari ibice bya Ukraine bikaba ibice by’uburusiya bavugako ari amatora y’uburiganya yakozwe n’uburusiya mu rwego rwo kwiyomekaho ubutaka bwa Ukraine ndetse Perezida Zelenskyy avugako intambara izaragira aruko Ukraine yisubije ibice byose uburusiya bwayinyaze.
Ibiro ntaramakuru by’uburusiya , Riyan Novosta , bikaba byaratangajeko Ingabo za Wagner Group zirwana ku ruhande rw’uburusiya zamaze kwigarurira uruganda rw’ibyuma rwa AZOM Plant rwo mu mujyi wa Bakhmut , umujyi umaze igihe kinini uburusiya bushaka ku wigarura byuzuye gusa Ingabo za Ukraine zikanga zikababera ibamba.
Mugihe ingabo z’uburusiya zaba zigaruriye umujyi wa Bakhmut akaba ari intambwe zaba ziteye mu kubohoza intara ya Donetsk yose nkuko ari zimwe mu ntego z’uburusiya zatumye hatangizwa ibikorwa bya gisirikare bidasanzwe kuri Ukraine aho uburusiya bwifuza kubohoza intara enye zamaze kuba izabwo biciye mu matora ya kamarampaka.