Minisitiri ushinzwe itangazamakuru mu gihugu cya Uganda , yatangajeko Perezida Yoweri Kaguta Museveni w’igihugu cya Uganda mu minsi ya vuba azashyira umukono ku mushinga w’itegeko watowe n’inteko nshingamategeko ya Uganda uteganya ibihano birimo n’igihano cya burundu ku baryamana bahuje igitsina muri ik’igihugu cya Uganda.
Mu munsi ishize , inteko nshingamategeko y’igihugu cya Uganda akaba aribwo yatoye umushinga w’itegeko uteganya ibihano ku bantu baryamana bahuje igitsina aho uy’umushinga w’itegeko ukubiyemo ibihano ku baryamana bahuje igitsina aho bashobora no kuzahanishwa igifungo cya burundu.
Nyuma y’uko inteko nshingamategeko ya Uganda yemeje uy’umushinga w’itegeko uteganya ibihano ku baryamana bahuje igitsina , ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi biyobowe na America bikaba byarateye hejuru bisaba Uganda ko yakongera igatekereza kuri uwo mushinga w’itegeko ngo kuko ubangamiye uburenganzira bwa muntu.
Ni mugihe ubundi imico y’abaryamana bahuje igitsina ari imico yazanywe n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi by’umwihariko America n’ubwongereza gusa akaba ari imico ibihugu byinshi byo kw’isi bitemera ndetse bikanayamagana aho ibihugu nk’uburusiya , Qatar, Saudi Arabia, China , Uganda ndetse n’ibindi bihugu bitandukanye byamaganye iy’imico.
Minusitiri w’itangazamakuru mu gihugu cya Uganda , Dr Chris Buryomunsi , akaba yaravuzeko mu minsi ir’imbere nyuma y’itorwa ry’uy’umushinga w’itegeko Perezida Kaguta Museveni azashyira umukono kuri ir’itegeko riteganya ibihano birimo n’igihano cya burundu ku baryamana bahuje igitsina mu gihugu cya Uganda.
Ni mugihe mu rwego rwo gushyira igitutu kuri goverinoma ya Uganda , ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi birangajwe imbere na leta zunze ubumwe za America byavuzeko hashobora no kubaho ibihano mu by’ubukungu ku gihugu cya Uganda kubera ir’itegeko rihana abaryamana bahuje igitsina (abatinganyi) mu gihugu cya Uganda.