Igihugu cy’uburusiya cyaburiye igihugu cy’ubudage ndetse n’abategetsi bacyo bakomeje kuvugako biteguye gushyira mu bikorwa ubusabe bw’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwa ICC , rwasohoye inyandiko zisaba guta muri yombi Perezida Vladimir Putin w’uburusiya.
Ubudage bukaba bwaravuzeko mugihe Perezida Vladimir Putin w’uburusiya yaba akandagije ikirenge cye kubutaka bw’iki gihugu bwiteguye guhita bumuta muri yombi , Uburusiya bukaba bwaravuzeko mugihe ubutegetsi bw’ubudage bwaba butaye muri yombi Perezida Putin ari intambara baba bashoje kandi batiteguye kuyirwana.
Kuwa gatanu tariki 17 Werurwe 2023 , akaba aribwo urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwa ICC rwasohoye inyandiko zisaba guta muri yombi Perezida Vladimir Putin w’uburusiya ashinjwa ku kuba yaragize uruhare ruziguye mu byaha by’intambara ya Ukraine.
Mw’itangazo , ICC , yasohoye ikaba yaravuzeko Perezida Vladimir Putin ashinjwa kugira uruhare ruziguye mu byaha by’intambara yo muri Ukraine ku kuba harinjijwe abana bato muri iy’intambara ibintu binyuranyije n’amategeko agenga intambara.
Gusa nubwo ub’ubusaba ICC yabutanze igihugu cy’uburusiya kimwe na leta zunze ubumwe za America , Ubushinwa ndetse n’igihugu cya Ukraine akaba ari bimwe mu bihugu bitari umunyamuryango w’ur’urukiko mpanabyaha rwa ICC ruhereye mu gihugu cy’ubuholandi.
Umujyanama wungirije mu by’umutekano mu gihugu cy’uburusiya , Dmitry Medvedev , akaba yaravuzeko mugihe igihugu cy’ubudage cyaba kibeshye kigashyira mu bikorwa ubusabe bw’urukiko mpanabyaha rwa ICC rusaba itabwa muri rya Perezida Putin , bwaba bushoje intambara ku burusiya.
Ni mugihe abategetsi b’igihugu cy’ubudage bo bakomeje kuvugako nta muntu uri hejuru y’amategeko ndetse bakavugako ubusabe bwa ICC buzagira agaciro mu gihugu cy’ubudage mugihe cyose ICC yabisaba , Medvedev akaba yaravuzeko ibintu ICC yakoze bishobora kuzagira ingaruka nyinshi kandi mbi.