Home Breaking News Amakuru agezweho : Mesut Özil , yatangajeko yahagaritse gukina umupira w'amaguru burundu...

Amakuru agezweho : Mesut Özil , yatangajeko yahagaritse gukina umupira w’amaguru burundu ku myaka 34

Umukinnyi akaba n’umumediyateri wakiniye igihugu cy’ubudage ndetse n’amakipe arimo Real Madrid yo muri Esupanye na Arsenal yo mu bwongereza , Uy’umukinnyi w’imyaka 34 y’amavuko kuri ubu yamaze gutangazako yahagaritse burundu ibijyanye no gukina umupira w’amaguru nkuwabigize umwuga.

Ku gicamutsi cyo kuri uyu wa gatatu , akaba aribwo uy’umukinnyi Mesut Özil yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yatangajeko ik’icyemezo cyuko yahagaritse burundu gukinira umupira w’amaguru nkuwabigize umwuga ku myaka 34 y’amavuko.

Mesut Özil yashimiye inshuti ze zose bahuriye muri kariyeri ye yo gukina umupira w’amaguru nkuwabigize umwuga.

Mesut Özil mu butumwa bwe yacishije ku mbuga nkoranyambaga ze akaba yashimiye abakunzi be , abakinnyi bakinannye , amakipe yakiniye ndetse n’inshuti yahuye nazo muri kariyeri ye yo gukina umupira w’amaguru nkuwabigize umwuga , kuva mu bwana bwe.

Mesut Özil ibihe bye byiza muri kariyeri ye yo gukina umupira w’amaguru nkuwabigize umwuga yabigiriye mw’ikipe ya Real Madrid.

Mesut Özil akaba yavuzeko ashaka gushimira ikipe yakinnyemo nka Schalke , Werder , Real Madrid , Arsenal , ikipe ya Fenerbahce yo mu buholandi , ikipe ya Besaksehir ndetse n’inshuti ze zose bahuriye muri kariyeri yo gukina umupira w’amaguru ubundi avugako rwari urugendo rwakataraboneka.

Mesut Özil akaba ahagaritse gukina umupira w’amaguru burundu nkuwabigize umwuga , yaratwaye ibikombe bigiye bitandukanye birimo igikombe cy’isi yatwaranye n’igihugu cye cy’ubudage batwaye mu mwaka wa 2014 bagitwaye igihugu cya Argentina , bagitsinze igitego (1-0) ku mukino wa nyuma.

Arsenal ishinjwa kwica cyangwa gushyira akadomo kuri kariyeri z’abakinnyi batandukanye harimo na Özil.

Mesut Özil akaba ahagaritse gukina umupira w’amaguru yarakiniye amakipe agiye atandukanye nk’ikipe ya Real Madrid yo muri Esupanye yagiriyemo ibihe bye byiza akanatwariramo ibikombe bitandukanye ndetse na Arsenal yo mu bwongereza yagiriyemo ibihe bye bibi by’ubuzima bwe muri kariyeri ye yo gukina umupira w’amaguru.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here