Umukinnyi Christian Atsu wakiniye amakipe nka Newcastle United , Everton , Chelsea ndetse nandi atandukanye ku mugabane w’iburayi , kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023 , byemejweko yitabye Imana nyuma yo kubona umubiri we munsi y’amazu yari yamungwiriye.
Uy’umukinnyi wa kinaga mu gihugu cya Turkiye bikaba byari byatangajweko yaburiwe irengero nyuma y’umutingito wibasiye ik’igihugu cya Turkiye ndetse n’igihugu cya Syria ubundi ugahitana ab’abarirwa mu bihumbi 36 by’abantu bishwe nuy’umutingito.
Christian Atsu ubwo yaburirwaga irengero bikaba byaratangajweko yaburiwe irengero nyuma y’umutingito wibasiye Turkiye ndetse ko nawe ari mu bashobora kutarokoka bitewe n’ubukana bwuy’umutingito doreko ariwo mutingito wa mbere kw’isi uyitanye imbaganyamwinshi.
Nyuma y’iminsi ibiri uy’umutingito ubaye hakaba harasohotse amakuru avugako uy’umukinnyi Christian Atsu yabonetse akiri muzima ndetse ko yayise yihutanwa kwa muganga kugirango ubuzima bwe bubashe kwitabwaho doreko amakuru yavugagako yabonywe ameze nabi.
Gusa , nyuma hakaba harasohotse andi makuru asa nkanyomoza amakuru ya mbere yari yatanzwe avugako uy’umukinnyi Christian Atsu yabonywe akiri muzima ndetse ay’amakuru aza yemezako Christian Atsu ataraboneka agishakishwa.
Imvugo zitandukanye zivuga ku makuru yuy’umukinnyi Christian Atsu , zikaba zarashyize mu rujijo abakunzi b’umupira wa maguru muri rusange bibaza impamvu zatumye hatangazwa amakuru y’ibihuha ku muntu nk’uyu ubuzima bwe buri mukaga.
Gusa amakuru y’uko Atsu ataraboneka akaba ariyo yaje kuba amakuru yukuri ndetse byemezwako uy’umukinnyi agishakishwa , nyuma y’iminsi irenga icumi arimo gushakishwa rero bikaba byaje kwemezwa ko uy’umukinnyi Christian Atsu yabonywe yapfuye.
Christian Atsu , akaba yitabye Imana ku myaka 31 y’amavuko , akaba yari umukinnyi wakiniye amakipe arimo nk’ikipe ya Newcastle United , Everton , Chelsea ndetse n’izindi kipe zitandukanye aho yitabye Imana yakinaga mu gihugu cya Turkiye , uy’umutingito wibasiye