Abakuru b’ibihugu bya EAC , bongeye guhurira mu gihugu cya Ethiopia mu mujyi wa Adids Ababa mu inama yiga ku bibazo bimaze igihe biri mu burasirazuba bw’igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo ndetse byanazamuye umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Congo.
Iy’inama ya Addis Ababa , akaba ari inama ibaye nyuma y’iminsi mike ishize mu gihugu cy’u Burundi naho habereye indi nama nayo yahuje abakuru b’ibihugu bya EAC nayo yigaga ku bibazo biri mu burasirazuba bwa Congo muri make byaburiwe ubugororangingo.
Iy’inama yabaye kuri uyu wa gatanu tariki 17 Gashyantare 2023 , akaba ari inama yariyobowe na Perezida w’igihugu cya Angola João Lourenco ndetse n’umuyobozi mukuru w’umuryango w’ibihugu bigize akarere ka Africa y’iburasirazuba (EAC) , Perezida Evariste Ndayishimiye.
Akaba ari inama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC barimo na Perezida Paul Kagame ndetse na mugenzi we Perezida Felix Tshisekedi wa Repabulika iharanira demokarasi ya Congo ndetse aba bombi bakaba bongeye guhurira Addis Ababa nyuma y’iminsi mike bahuriye mu Burundi.
Iy’inama ya Addis Ababa kandi ikaba yateranye mugihe mu burasirazuba bwa Congo imirwano yo ikomeje kwambikana mu bice bya Kinshanga ndetse no muri teritwari ya Masisi hagati y’umutwe wa M23 ndetse n’igisirikare cya Congo (FARDC) n’imitwe yitwaje intwaro igishyigikiye.
Abakuru b’ibihugu bya EAC kandi bakaba bongeye guhurira mu nama nk’iyi yo kurwego rwo hejuru gutya mugihe umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Congo ungenda ufata intera aho ibiheruka kuba nyuma y’inama yari yabereye mu Burundi , ingabo z’ibihugu byombi zarasanye ku mipaka ihuza ibihugu byombi.
Nyuma y’ubushotoranyi bwakozwe n’ingabo za Congo (FARDC) hakabaho kurasana kumpande zombi , ingabo z’u Rwanda (RDF) zikaba zarasohoye itangazo rimenyesha ubushotoranyi bw’igisirikare cya Congo (FARDC) ndetse basabako FARDC yahagarika mwene ubwo bushotoranyi.
Muri iy’inama , abakuru b’ibihugu bya EAC bakaba banagarutse no ku kibazo cy’impunzi za abanye-Congo zahungiye mu bihugu bitandukanye harimo ntizahungiye mu Rwanda , Congo itajya ishyiraho umurongo uboneye w’uburyo iz’impunzi zigomba gutahuka mu gihugu cyazo.
Iy’inama ya Addis Ababa , hakaba hafatiwemo imyanzuro itandukanye isaba imitwe ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo ku gushyira intwaro hasi ndetse hashyirwaho n’itariki ibyo bigomba kuba byubahirijwe , Congo ikaba yasabwe gukemura ikibazo cy’impunzi za abanye-Congo zirimo n’iziri mu Rwanda zigatahuka mu gihugu cyazo.