Nyuma y’igihe kinini ikipe y’igihugu amavubi itabona itsinzi kuruyu wagatanu yongeye kugarurira ibyishimo abanyarwanda itsinda igihugu cya Central Africa ibitego bibiri kubusa mu mukino waginshuti wari wahuje amakipe yombi umukino waranzwe n’abakinnyi benshi bu Rwanda baturutse hanze aribo bari biganje mukibuga harimo n’uwatsinze igitego cya mbere ariwe Rwatubyaye .
nyuma yuko amavubi avuye muri CHAN atsinzwe na Guinea yongeye gusubira mukibuga kuri uyu mukino wa ginshuti wabahuje na Central Africa bakayitsinda ibitego bibiri kubusa aho bazongera bakanakina umukino wo kwishyura mu rwego rwokwitegura imikino yigikombe cy’isi kizabera muri Quatar 2022.
U Rwanda rukaba ruri kwitegura gukina nibihugu nka Mali ,Kenya kumwe na Uganda muguhatanira itike yigikombe cy’isi 2022 muri Quatar muri uyu mukino wa ginshuti wahuzaga U Rwanda na Central Africa umikino waje kurangira ku tsinzi y’U Rwanda rutsinze ibitego bibiri kubusa kumunota wa mirongwine na rimwe nibwo umukinnyi Rwatubyaye yafunguye amazamu kugitego cyaturutse kuri kufura atsindisha umutwe neza igice cya mbere kirangira ari kimwe kubusa.
Mu gice cya kabiri U Rwanda twakomeje kuyobora umukino neza doreko noneho rwabashije kubona abakinnyi baturutse hanze benshi bafite experience nokugumana umupira harimo na Ngwabije Bryan Clovis ukina mugihugu cy’ubufaransa umukino uri kurangira nibwo Jack Tuyisenge capiteni wikipe yigihugu amavubi yacenze defanse yose ya Central Africa agatsinda igitego cya kabiri kumunota wa mirongo irindwi ari nacyo cyashimangiye itsinzi y’amavubi umukino ukaba arinako urangira.