Impunzi z’abanye-congo zahungiye mu Rwanda ndetse n’abanye-Congo bari mu gice cya Bunagana cyigaruriwe n’umutwe wa M23 muri DR Congo , bakoze imyigarangambyo y’amahoro igamije kwamagana ubwicanyi bukomeje gukorerwa abakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.
Kuwa mbere tariki 12 Ukuboza 2022 , akaba aribwo iy’imyigaragambyo yatangiye itangiriye mu nkambi ya kigeme irimo abakongomani bayigezemo mu mwaka wa 2012 aho bagezemo baturutse mu gihugu cya Congo bahunze intambara yari ihanganishije ingabo za FARDC ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’umutwe wa M23.
Inkambi ya kigeme , akaba ari inkambi yiganjemo abakongomani baturutse muri kivu yaruguru ndetse n’abanyamulenge bake baturutse muri kivu y’amajyepfo muri Congo , ni mugihe U Rwanda rucumbikiye impunzi za Congo zigera ku bihumbi 100 , mugihe iy’inkambi ya kigeme yo icumbikiye abagera ku bihumbi 20 by’impunzi.
Ubwo batangizaga iy’imyigaragambyo umuyobozi w’impunzi za Congo ziri mu nkambi ya kigeme akaba yaravuzeko batangije imyigaragambyo yo kwamagana ubwicanyi bukomeje gukorerwa bene wabo mu gihugu cya Congo bavuga ikinyarwanda ndetse avugako gukora iyo myigaragambyo babitewe n’ubwicanyi bamaze iminsi babona bukorerwa bene wabo.
Uy’umuyobozi akaba yarahakanyeko gukora iy’imyigaragambyo baba barabitegetswe na leta y’u Rwanda kugirango bigaragambye , akaba yarabihakanye avugako kwigaragambya kwabo ari igikorwa cyateguwe n’impunzi zahungiye mu Rwanda , zikaba zarateguye igikorwa cyo kwigaragambya bitewe n’ibikorwa bya leta ya Congo ifatanyije n’imitwe y’iterabwoba bikomeje kwibasira bene wabo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.
Mu minsi ishize umutwe wa M23 ukomeje guhangana n’ingabo za FARDC naho ukaba wari uherutse gusohora itangazo rihamagariza imiryango mpuzamahanga gukora ibishoboka byose igahagarika ubwicanyi bushobora no kuvamo Jenoside bukomeje gukorerwa abakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda ndetse akaba ari ubwicanyi bukomeje gufata intera.
Ni mugihe ishami ry’umuryango wa bibumbye rishinzwe kurwanya Jenoside naryo ryasohoye raporo igaruka kuri ub’ubwicanyi bukomeje kwibasira abakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda ndetse iyi raporo igashinja leta ya Congo gukora ub’ubwicanyi ifatanyije n’imitwe y’iterabwoba harimo n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.