Kuri uyu wa gatanu tariki 9 Ukuboza 2022 , inteko ya Sena y’u Rwanda yemeje ubwegure bwa Perezida wayo Dr Augustin Iyamuremye , nyuma y’uko iy’inteko yakiriye ibaruwa ya Dr Iyamuremye ya yandikiye ikanamenyeshwa na Perezida wa Repabulika y’u Rwanda Paul Kagame yuko yeguye kubera ikibazo cy’uburwayi bwe.
Muri iy’ibaruwa Dr Iyamuremye yandikiye inteko ikanamenyeshwa na Perezida wa Repabulika y’u Rwanda Paul Kagame , akaba yaravuzeko yeguye kumwanya w’ubusenateri ndetse n’umwanya wo kuba Perezida wa Sena y’u Rwanda kubera ikibazo cy’uburwayi bwe mu rwego rwo kungirango kwivuza uburwayi bwe bitazangamira inshingano yari afite.
Kuri ubu Sena y’u Rwanda ikaba igiye kujya mu gihe kingana n’ukwezi kumwe kw’inziba cyuwo izaba iyobowe nuwari Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda ushinzwe kugenzura amategeko n’ibikorwa bya Goverinoma y’u Rwanda Nyirasafari Esuperanse nkuko biteganywa n’itegeko rigenga imikorere ya Sena y’u Rwanda.
Ubwo kuwa kane tariki 8 Ukuboza 2022 , yagezaga ijambo ku nteko ya Sena rishimangira ubwegure bwe , Dr Iyamuremye akaba yarashimiye Perezida Paul Kagame ku kizere yakomeje kumugirira ubwo yamuhaga kuyobora Sena y’u Rwanda ndetse anashimira abasanateri ko batamutereranye ku nshingano zo kuyobora Sena y’u Rwanda.
Ubwo yamaraga kugeza ijambo ku nteko ya Sena rishimangira ubwegure bwe yamenyesheje Sena abinyujije mu ibaruwa ya yandikiye , abasanateri uko ari 25 bitabiriye inteko ya Sena bakaba baratoye bemezako Dr Iyamuremye avuye burundu kumwanya wo kuba Perezida wa Sena y’u Rwanda ndetse banamwifuriza gukira uburwayi afite.
Abasenateri bagize inteko ya Sena bakaba baravuzeko impamvu y’uburwayi yatanzwe na Dr Iyamuremye yumvikana , ubundi bamushimira ku kuba yarakoranye neza n’abagize inteko ya Sena , Dr Iyamuremye akaba yari yaragiye ku nshingano zo kuba Perezida wa Sena mu mwaka wa 2019 ahahwe iz’inshingano n’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame.