Igihugu cya Iran cyafunguye imfungwa zirenga 700 , bishimira itsinzi y’ikipe y’igihugu cyabo cya Iran yatsinzemo igihugu cya Wales ibitego (2-0) mu mukino wa kabiri wo mu mikino y’igikombe cy’isi gikomeje kubera mu gihugu cya Qatar.
Nyuma yiy’itsinzi y’ikipe y’igihugu cya Iran , akaba aribwo ubuyobozi bukuru bw’igihugu cya Iran bwatangaje ko bwafunguye imfungwa 709 harimo na bamwe bafunzwe mu mugihe cy’imyigaragambyo iherutse kuba muri ik’igihugu cya Iran mu mezi ashize.
Ik’icyemezo cyo gufungura iz’imfungwa ubutegetsi bwa Iran bukaba bwaragitangaje kuri uyu wa mbere tariki 28 Ugushyingo 2022 , nyuma yuy’umukino Iran yisasiye igihugu cya Wales ikagitsinda ibitego (2-0) ndetse ik’igihugu cya wales kigahita kinasezererwa muri ik’igikombe cy’isi.
Iran ikaba yaratangiye iy’imikino y’igikombe cy’isi nabi , itsindwa n’ubwongereza ibitego (6-2) , gusa ikaba yaraje gutsinda Wales ibitego (2-0) mu mukino wa kabiri , gusa Iran nayo ikaba yaraje gutsindwa umukino wa gatatu yahuragamo na America yasabwa gutsinda kugirango ibashe gukomeza mu kindi kiciro k’igikombe cy’isi (Round 16).
Nkuko byatangajwe n’urwego rw’ubutabera muri Iran , hakaba harafashwe icyemezo kidasanzwe cy’umuyobozi mukuru w’urwego rw’ubutabera rw’igihugu cya Iran , cyaje nyuma y’itsinzi y’igihugu cya Iran cyatsinzemo igihugu cya Wales mu mikino y’igikombe cy’isi , aho hafunguwe imfungwa 709 mu rwego rwo kwishimira itsinzi y’ikipe y’igihugu cyabo , Iran.