Perezida Kim Jong-Un w’igihugu cya Korea yaruguru , yatangajeko intego za Korea yaruguru ari ukigira igisirikare cya mbere kw’isi gikomeye gifite intwaro kirimbuzi zikoresha igufu za nuclear mu rwego rwo kurinda ubusugire bw’igihugu cya Korea yaruguru ndetse n’abanya-Korea yaruguru.
Perezida Kim Jong-Un akaba yarabivugiye mu muhango wo guhemba abasirikare ndetse n’abahanga mu bya Science , bagize uruhare runini mwikorwa ry’igisasu kiswe Hawsong-17 ICBM test , igihugu cya Korea yaruguru giherutse kugerageza (Test).
Kim Jong-Un , akaba yaravuzeko ib’ibikorwa by’igisirikare cya Korea yaruguru byose biri mu ntego z’igihugu zo kurinda ubusugire bw’igihugu ndetse n’abaturage ba Korea yaruguru , mugihe umwanzi ayiteye nayo ikaba yabasha kwirwanaho ikoresheje imbaraga n’ubushobozi bwayo.
Perezida Kim Jong-Un , mu bwirwaruhame ye agaruka kuri ik’igisasu cya Hawsong-17 , akaba yaravuzeko ari igisasu kirimbuzi gifite ubushobozi bwo kurasa k’ubutaka bwa America , igihugu bamaze imyaka n’imyaka badacana uwaka.
Igisasu cya Hawsong-17 kikaba cyarageragejwe ku mugaragaro tariki 18 Ugushyingo 2022 , gusa nyuma yiri gerageza rya Hawsong-17 , akanama gashinzwe umutekano kw’isi k’umuryango wa bibumbye(UN security council) , kakaba karanenze ir’igerageza rya Hawsong-17 ubundi kavugako ari ikibazo k’umutekano w’abatuye isi.
Kim Jong-Un , akaba yarashimiye igisirikare cya Korea yaruguru ndetse n’abahanga mu bya Science ku ruhare rwabo mwiyubakwa ry’ik’igisasu cya Hawsong-17 bitewe n’ikoranabuhanga igisasu cy’ubakankwe , Perezida Kim akaba yarabasabye gukomeza umuhate wabo mu gutanga umusanzu wo kubaka igihugu gifite igisirikare gikomeye kandi bikaba ibintu bikorwa kumuvuduko wo hejuru cyane.
Source : Thediplomat