Home Imyidagaduro Imikino Qatar world cup 2022 : Intambara yo gushyigikira abaryamana bahuje ibitsina (LGBT+)...

Qatar world cup 2022 : Intambara yo gushyigikira abaryamana bahuje ibitsina (LGBT+) ikomeje kubura gica hagati y’uburayi na FIFA

Mu gikombe cy’isi cya 2022 gikomeje kubera muri Qatar , intambara yo gushyigikira abaryamana bahuje ibitsina (LGBT+) ikomeje kubura gica hagati y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kw’isi FIFA n’ibihugu byo mu burayi na America biyiseko bayoboye amategeko agenga isi.

Ubwo igihugu cya Qatar cyatoranywaga nk’igihugu kizakira igikombe cy’isi cya 2022 , ibihugu byo mu burayi byatangiye gushinja ik’igihugu cya Qatar ibyaha bitandukanye birimo no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu ndetse bisaba FIFA kwaka ik’igikombe cy’isi cya Qatar , gusa FIFA ibyima amatwi.

Nyuma y’uko igikombe cy’isi gitangiye , Qatar ikaba yaramenyesheje ibihugu byose bizitabira ik’igikombe amategeko n’amabwiriza bigomba kubahiriza arimo kuba ntanzoga zemewe kuri sitade n’ibindi ariko by’umwihariko kuba bitemewe gukandagira k’ubutaka bwa Qatar ufite ibirango bishyigikira abaryamana bahuje ibitsina LGBT+.

Uburayi bukaba bwaramaganye ay’amategeko , buvugako kari ugutsikamira uburenganzira bwa muntu , ubwo Perezida wa FIFA Infantino yakoraga ikiganiro n’itangazamakuru agaruka ku myiteguro y’igikombe cy’isi muri Qatar , akaba yaranenze imyitwarire y’ibihugu by’iburayi avugako byagakwiye kuba bisaba imbabazi zibyo byakoze mbere y’uko bitanga amasomo ku bandi.

Ndetse , sibyagarukiye aho FIFA ikaba yarayise itangaza ibihano kuri buri mukinnyi cyangwa ikipe izagaragaza ibirango bya LGBT+ mu gikombe cy’isi , harimo no guhagarikwa imikino yo mu gikombe cy’isi , nyuma y’uko FIFA itangaje ibi , uburayi bukaba bwaracururutse bukemera kuba ntakirango cya LGBT+ , ibihugu byabo bizagaragaza mu gikombe cy’isi cya Qatar.

Gusa , nyuma y’ur’urugamba FIFA yarwanye abanyaburayi bo bakaba bataranyuzwe , ubwo igihugu cy’ubudage cyajyaga gukina umukino wacyo wa mbere n’ubuyapani , abakinnyi b’ubudage bakaba barakoze ikimenyetso ubwo bafataga ifoto y’ikipe gisa nko kwigaragambya ku byemezo bya FIFA byo gukumira ibirango bya LGBT+.

Muri uy’umukino ubuyapani bukaba bwaraje kwandagaza igihugu cy’ubudage bugitsinze ibitego (2-1) , nyuma y’uy’umukino abakinnyi b’ubudage bakaba baribasiwe cyane ndetse bagatukwa babwirwako bo ubwabo batazi icyabajyanye muri Qatar niba ari ugukina umupira w’amagaru cyangwa gutanga ubutumwa bwa Politike.

Ni mugihe abakinnyi bandi bari muri ik’igikombe cy’isi barimo nk’umukinnyi Eden Hazard , Neymar n’abandi banenze imyitwarire y’igihugu cy’ubudage ko idahwitse , bo bakavugako icyabazanye muri Qatar ari ugukina umupira w’amagaru atari ugutanga ubutumwa bwa Politike ngo kuko hari ababifite mu nshingano.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here