Home Imyidagaduro Ibyamamare Nsengiyumva wamenyekanye nk'igisupusupu' yasohoye indirimbo yise "nyemerera" arimo amagambo y'ubusambanyi (ibishegu)

Nsengiyumva wamenyekanye nk’igisupusupu’ yasohoye indirimbo yise “nyemerera” arimo amagambo y’ubusambanyi (ibishegu)

Umuhanzi Nsengiyumva wamenyekanye kw’izina ry’igisupusupu bitewe n’indirimbo ye ya mbere yasohoye akayita igisupusupu ndetse bikarangira bayimwitiriye , kuri iy’inshuro uy’umuhanzi yongeye gusohora indirimbo yavugishije benshi mu Rwanda.

Uy’umuhanzi Nsengiyumva warumaze igihe atagaragara mu bikorwa by’imyidagaduro birimo no gusohora indirimbo ze nshyashya , kuri ubu akaba yongeye gusohora indirimbo ye nshya ifite n’amashusho yise “nyemerera”.

Indirimbo “Nyemerera” ya Nsengiyumva ikaba yongeye kuvugisha abatari bake , nyuma y’uko ari indirimbo yumvikanamo amagambo aganisha ku gikorwa cyo muburiri ubundi bakunze kwita ko ari indirimbo z’ibishegu , indirimbo ziganisha ku busambanyi.

Nsengiyumva ‘igisupusupu’ akaba yongeye gusohora indirimbo ye nshya nyuma y’uko yaramaze igihe nta ndirimbo ye nshyashya ashyira hanze , kuko akaba yayerukaga gusohora indirimbo yise ‘turi mu munyenga ‘ imaze amezi 4 ku rubuga rwe rwa YouTube.

Indirimbo “Nyemerera” , nyuma y’iminsi itatu uy’umuhanzi ayisohoye akaba ari indirimbo imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 150 ku rubuga rwe rwa YouTube , iy’indirimbo akaba ari indirimbo yiganjemo amagambo agaruka ku gikorwa cyo muburiri.

Nsengiyumva ‘igisupusupu’ , akaba ari umuhanzi watangiye kumenyekana mu muziki nyarwanda mu mwaka wa 2018 , nyuma yo gushyira indirimbo ye ya mbere hanze yise ‘igisupusupu’ ndetse ikamufasha no kuzamura izina rye kuburyo bwihuse , muziki nyarwanda.

Indirimbo nshyashya ya Nsengiyumva yise ‘nyemerera’

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here