Umukuru w’igihungu , Perezida Paul Kagame yasimbuje Gatabazi Jean Marie Vianney kunshingano za Minisitri w’ubutegetsi bw’igihugu , inshingano yari yarashyizweho mu mwaka wa 2021 avuye kumwanya wa Goverineri w’intara ya majyaruguru.
Kuri uyu wa kane tariki 10 Ugushyingo 2022 , akaba aribwo Perezida Paul Kagame yakoze iz’impinduka , ubundi Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney agasimbuzwa bwana Musabyimana Jean Cloude wari umunyamabanga wa leta muri MINAGRI.
Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney , akaba yashimiye umukuru w’igihungu ku cyizere yamugiriye ubwo yamuhaga inshingano zo kuba Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ndetse asezeranya Umuryango wa FPR inkotanyi ko yiteguye kuzawutumikira igihe cyose uzamutuma.
Gatabazi Jean Marie Vianney muri uy’umwaka akaba yaragiye agaragara mu bikorwa by’umukuru w’igihungu ubwo yongeraga kubonana n’abaturage nyuma y’imyaka2 hari icyorezo Covid-19 , mu ruzinduko yagiriye mu ntara ya majyepfo ndetse n’intara y’iburengerazuba.
Gatabazi Jean Marie Vianney akaba yari yarahahwe inshingano zo kuba Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu mwaka wa 2021 , avuye kumwanya wa Goverineri w’intara ya majyaruguru , Gatabazi akaba yari Minisitiri wagaragara mu bikorwa bimuhuza n’abaturage.