Home Mu Mahanga Leta ya Ethiopia n'inyeshyamba za Tigray bagize amasezerano yo guhagarika intambara yari...

Leta ya Ethiopia n’inyeshyamba za Tigray bagize amasezerano yo guhagarika intambara yari imaze imyaka 2

Leta ya Ethiopia iyobowe na Abiy Ahmed n’inyeshyamba za TPLF zibararizwa mu ntara ya Tigray , bageze ku masezerano y’ubwumvikane yo guhagarika intambara yarimaze imyaka ibiri n’igice impande zombi zihanganiye mu majyaruguru ya Ethiopia.

Akaba ari amasezerano yagezweho kuwa gatatu tariki 2 Ugushyingo 2022 agizwemo uruhare n’umuryango wa Africa yunze ubumwe , mu biganiro byaberaga muri Africa y’epfo biyobowe na Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria.

Mugihe ay’amasezerano yakubahirizwa n’impande zombi akaba yitwezweho gutuma inzira zari zarafunzwe zifungurwa ubundi imiryango yabagiraneza igatangira kugeza ubufasha ku bihumbi by’abanya-Tigray bagizweho ingaruka niy’intambara.

UN , ikaba itangazako 90% by’abaturage batuye mu majyaruguru ya Ethiopia muri Tigray bakeneye inkunga y’ibiribwa ndetse ko 1/3 cy’abana bo muri Tigray bafite ikibazo cy’imirire mibi cyatewe n’ibibazo by’intambara , intara ya Tigray imazemo imyaka ibiri n’igice.

Nubwo ariko Ethiopia na TPLF basinye amasezerano yo gutanga agahenge ku ntambara imaze imyaka ibiri n’igice bahanganye , haracyari impugenge z’uko impande zombi n’ubundi zakongera gukozanyaho bitewe nuko mu bihe byashize bari bageze ku masezerano y’ubwumvikane ariko bakayarengaho bakongera kurwana.

Mu masezerano yasinywe n’impande zombi hakaba harimo kurambika intwaro hasi kw’inyeshyamba za TPLF ndetse no gutanga inzira inkunga zigatambuka zikagera ku baturage bagizweho ingaruka niy’intambara ndetse bakanahabwa n’izindi serivise z’ibanze , nyuma y’imyaka ibiri n’igice bibasiwe n’ibibazo by’intambara.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here