Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cya Ukraine , abinyujije kurukutarwe rwa Twitter nyuma y’ibitero by’uburusiya byongeye kwibasira imijyi 12 y’igihugu cya Ukraine , yasabye ibihugu by’ubumwe bw’iburayi gufatira ibihano igihugu cya Iran , nyuma y’uko uburusiya bukoreshe drone za ‘Kamikaze’ bugaba ibitero kuri Ukraine , igihugu cyamaze kuba amatongo.
Ibi bitero byagabwe n’uburusiya kuwa mbere tariki 17 Ukwakira 2022 , ubutegetsi bwa Ukraine bukaba bwaratangajeko ibi bitero byayitanye abantu batatu , ni mugihe igihugu cy’uburusiya cyatangajeko ibitero bwagabye kuri uyu wa mbere byagenze ku ntego zabyo nkuko byari byateguwe , akaba ari ibitero byibasiye ibikorwa remezo ndetse n’ibikorwa byingufu.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga , Dmytro Kuleba akoresheje urubuga rwe rwa Twitter akaba yarahamagariye abayobozi b’ibihugu by’ubumwe bw’iburayi gufatira ibihano bikakaye igihugu cya Iran , kubera ibitero uburusiya bwagabye kuri Ukraine bukoresheje drone za ‘Kamikaze’ zikorerwa muri iki gihugu cya Iran kigashegesha Ukraine kuri ubu yabaye amatongo.
Nyuma y’iki gitero uburusiya bwagabye kuri Ukraine bukoreshe drone , abaminisitiri b’ubumwe bw’iburayi bakaba barayise batangazako igihe byagaragarako igisirikare cy’igihugu cya Iran cyaba gishyikiye intambara uburusiya bwatangije kuri Ukraine ubumwe bw’uburayi buzafatira iki gihugu cya Iran ingamba zikomeye , mu rwego rwo kuyihana.
Ni mugihe amakuru yatanzwe n’inzego za Ukraine z’umutekano wo mu kirere , zavuzeko drone zigera kuri 28 arizo zari zoherejwe kurasa ku mujyi mukuru w’iki gihugu cya Ukraine , Kiev , maze drone 4 zigera kuntego , mugihe izindi 24 igisirikare cya Ukraine cyazirasa zitaragera kuntego zari zatumweho , kamikaze drone akaba ari drone z’ubwiyahuzi za mbere kw’isi mu kugaba ibitero.