Mu Rwanda , ubutabera bw’u Rwanda bwatangije gahunda nshya izafasha mu kwihutisha imanza ziba zaratinze ndetse no kugabanya ubucucike mu magereza yo mu Rwanda aho bwari bugeze ku kigero 174% , mu rwego rwo koroheza ubutabera ndetse n’ababuranyi.
Iyi gahunda ubutabera bw’u Rwanda bwatangije, akaba ari gahunda izwi nk’igikorwa cy’ubwumvikane ariko bushingiye ku kwemera icyaha kuwagikoze , akaba ari gahunda yatangirijwe I Kigali tariki 11 Ukwakira 2022 , kuri uyu wa kabiri , mu muhango witabiriwe n’inzego zifite aho zihuriye n’ubutabera.
Ni mugihe iyi gahunda atarubwa mbere ubutabera bw’u Rwanda buyikoresha kuko ari gahunda yana koreshejwe n’inkiko gacaca zica imanza kubakoze ibyaha muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 , gusa iyi gahunda ikaba itarimenyerewe mu nkiko zo mu Rwanda ziburanisha ibyaha bisanzwe.
Iyi gahunda izwi nk’igikorwa cy’ubwumvikane ariko bushingiye ku kwemera icyaha , akaba ari gahunda izafasha mu buryo bwo kwihutisha iburanisha ry’imanza nshinzabyaha ku bantu benshi bategereje ku burana aho izafasha abafungwa ariko by’umwihariko abazayitamo gukorana n’ubushinjacyaha.
Akaba ari gahunda izatangirira mu nkiko 5 z’ibanze ndetse ikazajya ukoreshwa gusa ku bantu bakurikiranweho ibyaha birimo ubujura,gukubita no gukomeretsa kuko aribyo byaha byihariye 38% by’abafungwa bose bategereje kuburana , ni mugihe ariko biteganywa ko ari gahunda izifashishwa no kubindi byaha nkuko amategeko abiteganya.
Umuvugizi w’urwego rw’ubushinjacyaha mu Rwanda , Nkusi Foster akaba yaravuzeko ubu buryo buzorohereza ubushinjacyaha bw’u Rwanda mu kazi kabwo ka buri munsi ngo kuko hari umwanya munini wa genderaga mu gukora iperereza kugirango haboneke ibimenyetso bishinja urengwa ahakana icyaha.
Nubwo ariko hari abafite impungenge zuko ubu buryo bushobora kuba bugiye kwaka akazi abavoka bari basanzwe bakora akazi ko kunganira mu mategeko abakurikiranwe n’ubutabera , bamarwa impungenge y’uko ubu buryo ntacyo bugiye guhindura ku mikoranire yarisanzweho hagati y’umwavoka nuwo yunganira mu mategeko ngo kuko abagonzwe n’itegeko bazi akamaro k’abavoka ntacyababuza kubitabaza.
Source : Kigali to day