Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu , Gatabazi Jean Marie Vianne ubwo yahuraga n’abayobozi bo mu nzego zibanze barimo abayobozi b’uturere , imirenge , abajyanama ndetse n’abandi batandukanye bafite aho bahuriye n’ubuyobozi bwo mu nzego zibanze , yabasabye kwishyira mu mwanya w’umuturage , udahabwa serivisi nziza.
Ubwo , tariki 8 Ukwakira 2022 , Minisitiri w’ubutegetsi Gatabazi Jean Marie Vianne yahuraga n’abayobozi bo mu nzego zibanze mu nteko rusange y’uturere ndetse n’umujyi wa Kigali , Minisitiri yanenze cyane abayobozi b’inzego zibanze bafata ibyemezo bigayitse birimo no kubuza umuturage gusana inzu abamo kandi yenda kumungwaho.
Muri iki kiganiro Minisitiri yagejeje kuri aba bayobizi bo mu nzego zibanze , yibajije impamvu umuturage asabwa kujya kwaka icyangombwa cyo gusana urugi rw’inzu ye rwavuyemo cyangwa gusubizaho ibati ry’inzu ye ryavuyeho , ubundi abaza abayobozi niba bo igihe inzu zabo zivuyeho inzugi nabo bajya gusaba icyangombwa cyo kuzisubuzaho.
Minisitiri Gatabazi , yavuzeko bo nk’abayobozi babona ibyo bashaka muri serivise zose bagiyemo ariko asaba abayobozi ko bajya bishyira mu mwanya w’umuturage ugana iz’inzego zibanze ashaka serivise bikarangira serivise atayihahwe maze ababwira kwishyira muri uwo mwanya bakumva ukobyaba bimeze aribo bibayeho.
Minisitiri Gatabazi , yagarutse kungero nyinshi zizubiza inyuma iterambere ry’umuturage ndetse n’igihugu muri rusange bitewe kandi na serivise mbi ziba zatanzwe n’abayobozi bo mu nzego zibanze baziha abaturage maze asaba abayobozi ku bitekerezaho bakumva uburemere biba bifite bitewe na serivise mbi zirangwa mu nzego zibanze.
Abayobozi mu nzego zibanze , nyuma yiy’inteko rusange y’umujyi wa Kigali n’uturere bakaba baravuzeko bagiye gukosora amakosa akunda kugaragara muri serivise zitangirwa mu nzego zibanze , ubundi bavugako bagiye kurushaho guharanira ko umuturage ahava akagera ahabwa serivise nziza nkuko nabo iyobagiye gushaka serivise bayihabwa ku gihe.