Igihugu cya Brazil cyahagaritse icuruzwa rya telephone za iPhone 14 , kubera kutagira umugozi bakoresha bazicomeka cyangwa baherekanya amakuru uzwi nka (USB) kw’isoko ryo muri iki gihugu cya Brazil ndetse Brazil ikaba yavuzeko iyo abaguzi biz’iphone badahawe uy’umugozi(USB) baba bahenzwe.
Ikigo gishinzwe ubucuruzi muri Brazil kikaba cyarasohoye ir’itangazo rihagarika icuruzwa ryiz’iphone za iPhone 14 kw’isoko ryo muri Brazil , mugihe uruganda rwa apple rwo rwamaze kuzishyira kw’isoko mpuzamahanga ndetse zikaba zaratangiye no kugurwa.
Kuva mu mwaka wa 2020 , ubwo uruganda rwa apple rwasohoraga ubwoko bushya bwa iPhone , iPhone 12 , akaba aribwo ubuyobozi bwa apple bwafashe umwanzuro wo gutangira kugurisha phone zidafite umugozi (USB) ndetse abaguze iz’iphone bakahugura kuruhande.
Muri uwo mwaka , Visi Perezida mu ruganda rwa apple ushinzwe ibidukikije Lisa Jackson yavuzeko uruganda rwa apple rwafashe uy’umwanzuro mu rwego rwo kurengera ibidukikije ndetse no kugabanya ingano y’ikarito iz’iphone za apple zishyirwamo.
Madam Lisa Jackson , yakomeje avugako uruganda rwa apple ko rumaze gukora imigozi(USB) isaga miliyari 2 iri kw’isoko mpuzamahanga biryo rero ko abakiriya ba phone z’uruganda rwa apple bakifashisha iyo migozi iri kw’isoko ngo kuko n’ubundi iyo itakibasha gukora ishobora kwanziza ikirere.
Source : BBC