Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati muri film nyarwanda kuri ubu uri gukurikiranwa n’ubutabera , ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 25 , kubwi byaha akurikiranweho birimo kunywesha inzoga umwana no gusambanya umwana.
Urubanza rwa Ndimbati akaba ari urubanza rwabaye kuri uyu wa kabiri tariki 13 Nzeri 2022 , ndetse rukaba rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga (video call ) , ubushinjacyaha bukaba bwavuzeko bukurikiranyeho Ndimbati ibyaha birimo kunywesha inzoga umwana no kumusambyanya.
Ubushinjacyaha mu rukiko bukaba bwongeye kuvugako bukurikiranyeho Ndimbati ibyaha birimo kunywesha inzoga umwana utaruzuza imyaka y’ubukure ndetse akanamusambanya , ubushinjacyaha bukaba bwagaragajeko Ndimbati yakoze ik’icyaha mw’ijoro rya tariki 24 na 25 Ukuboza 2019.
Ubushinjacyaha bukaba bwagaragajeko Ndimbati yasambanyije uy’umwana nyuma yo kumara kumusindisha yamahaye inzoga y’amarura , nyuma yo kugaragariza urukiko ibyaha Ndimbati akurikiranweho ndetse n’uburemere bwabyo , ubushinjacyaha bukaba bwasabye urukiko guhamya ib’ibyaha Ndimbati maze rukamukatira igifungo cy’imyaka 25.
Ndimbati imbere y’urukiko akaba yahakanye ibyaha arengwa , avugako umukobwa ashinjwa kuba yarasambanyije akiri umwana baryamanye yujuje imyaka y’ubukure ndetse avugako atigeze yihakana abana be kuva uy’umukobwa abatwite no kugeza ababyaye , anavugako ubwo yatabwaga muri yombi yari amaze igihe abarerera mu rugo iwe.
Urwego rw’ubugenzacyaha RIB , rukaba rwarataye muri yombi Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati muri film nyarwanda mu kwezi kwa Werurwe uy’umwaka wa 2022 , akurikiranweho icyaha cyo gusindisha no gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure ndetse bikamuviramo kubyara imburagihe abana b’impanga.
Ni mugihe abahagarariye mu mategeko umuryango wa kabahizi Fridaus muri uru rubanza rwa ndimbati , basabye urukiko ko mu gihe ndimbati ibyaha akurikirabweho byaba bimuhamye yazishyura asaga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda nk’indishyi z’akababaro.