Perezida w’igihungu cy’uburundi Evariste Ndayishimiye yakoze impinduka mu buyobozi bwa Police y’igihugu cy’uburundi , iz’impinduka zikaba zaraje zikurikira izo yari yakoze akuraho Minisitiri w’intebe w’iki gihugu Min. Alain-Guillaume Bunyoni akamusimbuza Min. Gervais Ndirakobuca nka Minisitiri w’intebe mushya w’iki gihugu cy’uburundi.
Muri iz’impinduka Perezida Evariste yakoze mu nzego za leta by’umwihariko mu rwego rw’umutekano , akaba yarakoze impinduka mu nzego z’umutekano zishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu , Police y’igihugu , abashinzwe iperereza mu gihugu cyose , ndetse akaba yaranayinduye n’abashinzwe ububiko bw’intwaro muri Police y’iki gihugu cy’uburundi.
Amakuru aturuka mu gihugu cy’uburundi akaba avugako bamwe mubakuwe mu myanya y’ubuyobozi barimo arabari bashyigikiye Alain-Guillaume Bunyoni wakuwe kuntebe y’ubuminisitiri ndetse ibi bikaba byarabaye mugihe Perezida Evariste yari amaze igihe avuzeko hari abarimo gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi bwe ( Coup d’etat).
Ni mugihe kandi guhera mu murwa mukuru w’iki gihugu cy’uburundi , Bujumbura , abashinzwe inzego z’umutekano muri iki gihugu cy’uburundi bahinduriwe imirimo na Perezida Evariste Ndayishimiye ndetse abashyizwe mu nshingano bashya , bakaba ari abayobozi bagateganyo gusa .
Perezida Evariste kandi nyuma y’umunsi umwe yemeje Minisitiri w’intebe mushya w’iki gihugu , yayise anashyiraho Goverinoma nshya iginzwe n’abaminisitiri 15 , Minisitiri w’intebe mushya Gervais Ndirakobuca akaba yaremejwe kuwa gatatu tariki 7 Nzeri 2022 , asimbuye Min. Bunyoni washinjwe guhirika ubutegetsi , Goverinoma nshya y’iki gihugu ikaba igizwe n’abaminisitiri 15 harimo 5 bashya binjiyemo.