Kuwa mbere tariki 22 Kanama mu gihugu cya Philippine , nibwo amashuri muri iki gihugu yongeye gufungura imiryango nyuma y’imyaka ibiri afunze bitewe n’icyorezo cya Covid-19 ndetse n’ingamba zo guhangana nacyo.
Igihugu cya Philippine kikaba kiri mu bihugu byatinze kongera gufungura amashuri bitewe na guma mu rugo yashyizweho na Perezida w’iki gihugu Rodrigo Duterte , guma mu rugo iri mu zabaye dende kandi Perezida w’iki gihugu Rodrigo Duterte adakozwa ibyo gufungura amashuri.
Perezida Rodrigo Duterte akaba yarashyizeho guma mu rugo y’igihe kirekire nyuma y’uko agize impugenge z’uko icyorezo cya Covid-19 cyakongera kwibasira igihugu cye ku buryo bukomeye ndetse binagira ingaruka k’uburezi bw’iki gihugu bitewe nuko imyaka 2 yarinze ishira nta mashuri afunguwe.
Iki cyemezo cyo gufunga amashuri igihe kirekire muri iki gihugu cya Philippine bikaba byarateye impugenge k’uburezi bw’abana b’abanya-philippine n’ubundi bwari ahantu habi mbere y’uko n’icyorezo cya Covid-19 kigera muri iki gihugu cya Philippine.
Ni mugihe ubushakashatsi bwakozwe na bank y’isi kuri iki gihugu cya Philippine umwaka wa 2021 bwerekanyeko mu gihugu cya Philippine abana 9-10 bari mu kigero cy’imyaka 10 badashobora gusoma no kwisobonurira inkuru nto kandi yoroshye.
Ni mugihe ariko nubwo amashuri muri iki gihugu cya Philippine yongeye gufungurwa , hafunguwe 46% by’amashuri yose yo muri iki gihugu , ayandi byemezwako azakomeza kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga kugeza tariki 2 Ugushyingo 2022 , bigira kuri murandasi.
Source : BBC
