Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cy’u Rwanda Dr Vincent Biruta , yasabye igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo gufatira ibyemezo umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje kugirana imikoranire n’ingabo z’iki gihugu (FARDC) , kuko hatagize igikorwa umubano w’ibihugu byombi uzakomeza ku bangamirwa.
Ibi Minisitiri Dr Vincent Biruta akaba yarabigarutseho ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’ikinyamakuru cya ELF agaruka kuri raporo imaze iminsi ivugwa , bivugwako yakozwe n’impuguke z’umuryango wa bibumbye igomba gushyikirizwa akanama ku muryango wa bibumbye gashinzwe umutekano kw’isi , UN Security Council.
Iyi raporo y’impuguke z’umuryango wa bibumbye ntago iratangazwa ku mugaragaro ariko ibiyikubiyemo bikoje kujya ku karubanda mu buryo budasobanutse , ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa ELF , Minisitiri Dr Vincent Biruta yavuzeko igihugu cye cy’u Rwanda kizavuga neza kuri iyi raporo umunsi izaba yashyizwe ku mugaragaro.
Biruta , yavuzeko nawe yumvise bavugako ibikubiye muriyo raporo ko U Rwanda rushinjwa kuba rwarohereje abasirikare mu gihugu cya Congo bo gufasha umutwe wa M23 ndetse rukanashinjwa ko rwahaye uy’umutwe wa M23 inkunga y’ibikoresho by’intambara guhera mu kwezi ku Ugushyingo mu mwaka wa 2021.
Minisitiri Biruta abigarukaho , yavuzeko igihe iz’impuguke z’umuryango wa bibumbye zaba zarabonye gusa abasirikare b’u Rwanda , ntizibone abarwanyi b’umutwe wa FDLR kandi iyo raporo ntivuge ku mikoranire ya FDLR n’ingabo za Congo (FARDC) , minisitiri Dr Vincent Biruta avugako iyo raporo hazaba harimo ikibazo.
Minisitiri Dr Vincent Biruta yongeyeko ari kimwe no kuba hari drone zarakoreshejwe mu kubona abasirikare b’u Rwanda ariko zikaba zitarabonye ibisasu byarashwe ku butaka bw’u Rwanda birashwe n’ingabo za Congo FARDC zifatanyije na FDLR uy’umwaka wa 2022 , ni mugihe iyi raporo kandi itigeze igaruka kumvugo zihembera urwango za kwirakwijwe muri Congo.
Minisitiri Dr Vincent Biruta , yavuzeko U Rwanda rwamaganye imikoranire y’ingabo za Congo (FARDC) n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR kandi ko hari ibimenyetso izo mpuguke z’umuryango wa bibumbye (UN) zitabona , kimwe na Monusco kandi yitwako ihamaze imyaka irenga 20 ndetse n’ibindi byose bakora buri gihe baba bagamije gushyirishamo , U Rwanda.
Dr Vincent Biruta akaba yavuzeko ibiganiro by’amahoro bikomeje hagati y’ibihugu byombi aho U Rwanda rusaba igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo gushakira umuti ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri iki gihugu harimo n’umutwe wa M23 basinyanye amasezerano mu mwaka wa 2013 ariko ntashyirwe mu bikorwa n’iki gihugu cya Congo.
Source : igihe