Home Amakuru Rwanda : Leta yatanze nkunganire ya miliyari 10 , kugirango ibikomoka kuri...

Rwanda : Leta yatanze nkunganire ya miliyari 10 , kugirango ibikomoka kuri peterori na Mazutu ibiciro byabyo bitazamuka cyane

Mu Rwanda , ibikomoka kuri peterori na Mazutu , bikomeje kuzamuka aho kuri ubu igiciro cya litiro ya risanse cyiyongereyeho amafaranga 149frw naho igiciro cya Mazutu kiyongeraho amafaranga 104frw , ibi biciro bikaba byiyongereye nyuma y’amezi 2 gusa leta ibitangaje , nyuma y’iyongerwa ry’ibi biciro bikaba bivuzeko Esanse igiye kugura 1,609frw naho Mazutu ikagura 1,607frw.

Goverinoma y’u Rwanda ikaba yijeje abanyarwanda ko ibikomoka kuri peterori bitazigera bibura ku masoko yo mu gihugu ndetse inavugako ko yatanze nkunganire y’amafaranga angana na miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda kugirango ibiciro by’ibikomoka kuri peterori bitazamuka cyane umuturage ntabashe kubyigondera.

Guhera kuri uyu wa mbere tariki 8 Kanama 2022 , ibi biciro bikaba aribwo bitangira gukurikizwa ku masoko yo mu gihugu kuri buri mu nyarwanda wese ukenera iyi serivise , iri zamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori leta ikaba yaravuzeko ryatewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori kw’isoko mpuzamahanga , izamuka ry’ubwikorezi ndetse n’izamuka ry’ibiciro cy’ubwishingizi.

Dr Nsabimana Ernest , Minisitiri w’ibikorwa remezo akaba yaravuzeko iyo goverinoma y’u Rwanda idashyiramo amafaranga ya nkunganire angana na miliyari 10 ibiciro by’ibikomoka kuri peterori byashoboraga kuzamuka kurusha uko bimeze ubu leta yashyizemo nkunganire , Minisitiri akaba yarijeje ko izamuka ry’ibikomoka kuri peterori ntacyo rizahindura ku biciro bisanzweho by’ingendo.

Akaba kandi yarakomeje avugako igihugu gifite ibikomoka kuri peterori bihagije , ntakibazo igihugu cyizahura nacyo k’ibikomoka kuri peterori , Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Bwana Jean – Chrysostome Ngabitsinze akaba yaravuzeko leta yashyizeho ingamba zo kurinda ko hari abazamura ibiciro by’ibindi bicuruzwa bitwaje izamuka ry’ibikomoka kuri peterori riba ryazamutse ndetse bakaba babizamura no mugihe bitari ngombwa.

Goverinoma y’igihugu ikomeje guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori rikomeje kuba ikibazo kubatuye isi , bitewe n’ibihano ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi byashyiriyeho uburusiya.
ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here