Home Amakuru " Leta ntago ikora ubucuruzi n'ibisa nkabwo " ibigo bya leta bigomba...

” Leta ntago ikora ubucuruzi n’ibisa nkabwo ” ibigo bya leta bigomba kwegurirwa abikorera – Perezida Paul Kagame

Kuri uyu wa kabiri tariki 2 Kanama 2022 , Umukuru w’igihugu nyakubahwa Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro za ba Minisitiri bashya bashyizwe munshingano nshya harimo na minisitiri wa minisiteri nshya y’ishoramara rya leta , ndetse Perezida yasobanura impamvu yiyo minisiteri.

Ubwo umuhango wo kwakira indahiro za ba Minisitiri bashya warurangiye , Perezida yashimiye abitabiriye uwo muhango ndetse anashimira abahahwe inshingano nshya bagiye kuyobora , maze avugako icyahindutse ari inshingano gusa kuko imirimo yo izakomeza nkuko byari bisanzwe .

Umukuru w’igihugu akaba yasabye aba bayobizi bashya baza minisiteri kuzakomeza kubakira ku bunararibonye bari basangankwe mu kazi kabo ka buri munsi bari basanzwe bakora , Perezida Paul Kagame yavuzeko ubucuruzi , ishoramari, ubuhinzi n’ubworozi ari inkingi z’ingenzi k’ubukungu bw’igihugu.

Umukuru w’igihugu kandi yavuzeko uko icyorezo cya Covid-19 gikomeza kugenda gicika intege kuzahura ubukungu bw’igihugu bikwiye kurushaho gukomeza kuba ikintu kingenzi ku gihugu , kugirango iterambere rimaze kugerwaho mu gihugu , rikomeze no kongerwaho n’ibindi bishya bifite igihugu akamario.

Perezida Kagame agaruka kuri minisiteri nshya y’ishoramara rya leta , yavuzeko minisiteri nshya y’ishoramara rya leta izakomeza kureba uko ibigo bya leta bicungwa neza ndetse amaherezo bimwe muri ibi bigo bya leta bikazegurirwa abikorera aho yavuzeko ibigo bimwe bigomba kwegurirwa abikorera mu buryo bwavuba.

Perezida akaba yaravuzeko akazi ka leta atari ukujya mu bucuruzi n’ibisa nkabyo , ahubwo ko akazi ka leta ari ugufasha abacuruzi , abikorera kugirango bagere kuri byinshi arinako babigeza ku gihugu , ibi Perezida Paul Kagame akaba yabivuze ubwo yasobanuraga inshingano za minisiteri nshya y’ishoramara rya leta.

Perezida akaba yabwiye abitabiriye uy’umuhango wo kurayiza abayobozi bashya ko ubuhinzi bw’u Rwanda bukwiye kugera ku rwego rwo guhaza abanyarwanda ndetse hanitegurwa guhangana n’ibibazo bishobora guturuka hanze y’u Rwanda bishobora gutuma ibiribwa byabura ku masoko yo mu gihugu.

Umukuru w’igihugu kandi yavuzeko hagomba gukoreshwa amahirwe aboneka mu muryango w’ibihugu bya Africa byishyize hamwe bigakora ishoramari hagati yabyo ku buryo bwihuse kandi bufite inyungu kubijya n’ubucuruzi bw’ibiribwa kumwe na serivise zijyana nabyo , Perezida akaba yavuzeko ibi bizagerwaho igihe buri umwe yakoze inshingano ze kandi akaziko mu buryo buzira amakemwa.

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro za ba Minisitiri barimo Min.Eric Rwigamba , ugiye kuyobora minisiteri nshya y’ishoramara rya leta ( image via Igihe).
ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here