Home Amakuru DR Congo: Ubwicanyi bukabije bukomeje gukorerwa abanyamulenge muri Congo

DR Congo: Ubwicanyi bukabije bukomeje gukorerwa abanyamulenge muri Congo [Inkuru Irambuye]

Mu gihugu cya Congo hakomeje kubera ubwicanyi bukabije buri gukorerwa abanyamulenge abaturage bigihugu cya congo abaturage bo muri ubu bwoko bamwe baricwa abandi cyane abakobwa na bagore bagafatwa kungufu abandi bagatwikirwa bagafata utwangushye bagahunga igihugu ibindi bihumbi byubu bwoko bwa banyamulenge bariguhungira mu mashyamba bahunga abagizi banabi ba bahiga bukware.

Amashusho menshi ari gukwirakwiza kumbuga nkoranyambaga ari kugaragaza uburyo abanyamulenge mungeri zitandukanye bari gukinagizwa bakurwa mubyabo bangara izagasozi bahunga ubwicanyi buri kubakorerwa ibintu byatangiye gufata indi sura aho kw’isi yose ahari abanyamulenge na banyafurika bari kureba ibibera mugihugu cya Congo batangira gukwira kwiza imvugo igira iti”STOP KILLLING BANYAMULENGE” bishatse kuvuga ngo muhagarike kwica abanyamulenge abantu bakomeje kwibaza ibiri kubera mu gihugu cya Congo aho isi igeze aha mukinyeshana cya 21 hakiri abantu bakica abandi basangiye igihugu kimwe amashusho menshi ari kugaragaza abanyamulenge bikoreye ibikoresho harimo ibiryamirwa bagenda imihana bahunga ubwicanyi.

Ibintu bikomeje kuba bibi aho hatangiye kugaragara amashusho agaragaza ibishashi byamasasu arimo aca hejuru y’imunzi zibundaraye mubigunda andi agaragaza abandi bakinagizwa nabicanyi bashaka kubahotora ubu bwicanyi bwafashe indi ntera nindi sura ariko burikwibanda kubwoko bumwe ari nabwo bugamijwe kwicwa kurusha abandi abanyamulenge.

ABANYAMULENGE BO KW’ISI HOSE BARI KWAMAGANA UBWICANYI BUKORERWA BENE WABO BARI MURI DR CONGO

Ubu bwicanyi buri kuba muri Congo byose biri kumutwe wimitwe yitwaje intwaro isanzwe irwanira mu mashyamba ya Congo Mayi Mayi, Red Tabara nindi mitwe yitwaje intwaro muburasirazuba bwi gihugu cya Congo.

Mu myaka yavuba ahangaha abanyamulenge bo mu misozi ya minembwe baratabarijwe bavugako bari kwicwa cyane kandi ntibadatabara bishobora no kwita jenoside muri ako gace muri kivu ya manjyepfo muburasirazuba bwa Congo hari hamaze igihe kinini habera imirwano hagati ya ababembe ,abanyindu na baferero bahanganye cyane na banyamulenge ariko kugeza ubu bisa nkaho imirwano itigeze ihagarara burundu koko isa nkiyakomeje cyane mubice bituyemo abanyamulenge aribo ubu bari gutwikirwa ingo bigatuma bamwe bava mubyabo bagahunga abagifite imbaraga bagakomeza guhangana nabarwanya.

ABAVANYWE MUBYABO

Amakuru ari guturuka mu gihugu cya Congo nuko abantu babarirwa mu ibihumbi bine byabanyamulenge [4000] mubice bitandukanye muri Congo harimo mugace ka Rurambu , muri Gurikoma ya Remera , Deretwari ya Uvira aho hose bahunze ibitero byinyeshyamba zaba mayi mayi kumwe ninyeshyamba zaba barundi Red tabara.

Abanyamulenge bakomeje gutakambira isi ngize ibatabare kuko barugarijwe nubwicanyi ndenga kamere kuko barashinja leta ya Congo ifite uruhare kubyo bari gukorerwa kuko batabaje leta kuva mayi mayi na Red tabara babagabaho ibitero mu kwezi kwa gatatu kugeza ubu bari kwicwa nta butabazi barabona.

Ubwicanyi buri gukorerwa abanyamulenge bushingiye ku rwango ruri hagati ya babembe na banyamulenge aba babembe nibabo bakomokamo aba ba Mayi mayi bariguyiga bukware ubwoko bwa banyamulenge nyuma yuko ubwicanyi bukomeje umurego ishyirahamwe rya banyamulenge kw’isi yose bandikiye umunyabanga mukuru w’umuryango wa bibubye UN bwa Antonio Guterres ko yakora ibishoboka byose agakemura ikibazo cya banyamulenge barimo bicwa mu gihugu cya Congo sibagarukiye aho kuko basabye ibihugu byibituranyi nku Urwanda ,Uganda na Burundi.

Hari abanyamulenge bahunze barokotse ubwicanyi bwabakorerwaga gusa batanga ubuhamya banatabariza bene wabo uyu ni adele Ikibasumba wahungiye muri America akaba anakuriye ishyirahamwe rya banyamulenge muri America aganira nijwi ry’ America yabanje kugaragaza ubukana bwu bwicanyi barimo barakorerwa muri Congo kandi anavugako abarenga ibihumbi bitatu bamaze guhunga igihugu abandi bakaba baramaze kwicwa.

Adele Ikibasumba ninawe wayoboye igikorwa cyokwandikira umunyabanga mukuru wa UN gusa banaha copy ibihugu byibituranyi aribyo Urwanda Uburundi na Uganda bitsa ku Urwanda cyane nk’igihugu gifite ubunararibonye bubi bwokuba cyarabayemo jenoside bati “muzineza ubukana bw’ubwicanyi bushingiye kumoko nivangura mwakangobye kudutabara rwose” aha babwiraga Urwanda gusa akanavugako leta ya Congo yabarenge ingohi.

Ntago ari ubwa mbere ubwicanyi nkubu buba abanyamulenge bagatabaza isi urugero kuwa 27/10/2020 nubundi mu karere ka minembwe habereye imirwano hangwamo benshi nurugamba rwasojwe nabo mu mutwe wa Mayi Mayi inkuru mbi yongeye gukwirwa kw’isi yose ko abanyamulenge bongeye kwicwa abarokotse ubu bwicanyi bagahunga………..munkuru itaha turazagezaho amateka ya banyamulenge ese nibantuki bakomokaye amateke abavugaho iki.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here