Mu gutangiza ibizamini by’amashuri abanza umwaka 2022 , minisiteri y’uburezi (MINEDUC) yatangajeko mu bintu uy’umwaka byanogejwe ku rushaho harimo n’uburyo bwakoreshwaga mu kubara amanota y’ibizamini , mu rwego rwo koroyereza ababyeyi mu kumenya ikigero cy’imitsindire y’abana babo.
ibi bikaba byaratangajwe n’umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi (MINEDUC) ushinzwe amashuri abanza na yisumbuye bwana Gasupari Twagirayezu , akaba yarabitangaje nyuma yo gutangiza ku mugaragaro ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza (primary) , umwaka wa 2022.
MINEDUC muri iki cyumweru gishize kandi ikaba yaratangajeko ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza (primary) byasojwe kuwa gatatu tariki 20 Nyakanga 2022 , bikazakurikirwa n’ibizamini bya leta by’ikiciro cya mbere n’icya kabiri by’abasoza amashuri yisumbuye bizatangira kuwa kabiri tariki 26 Nyakanga 2022.
Minisitiri w’uburezi akaba yaravuzeko ibizamini bya leta buri mwaka bigenda birushaho kunozwa ndetse no gutegurwa neza ariyo mpamvu uy’umwaka ibizamini bya leta hazagaramo udushya twinshi kandi dutandukanye , utudushya tukaba twitezweho guhindura ishusho y’ibizamini bya leta muri rusange uy’umwaka wa 2022.
Minisitiri Twagirayezu akaba yaravuzeko mwitegurwa ry’ibizamini bya leta uy’umwaka hagiye hayindukamo ibintu byinshi bitandukanye harimo no kuba uruhare rw’abarimu rwariyongereye kurushaho mu itegurwa ryabyo ndetse hagahindurwa n’uburyo amanota y’ibizamini bya leta yabarwamo.
Ni mugihe uburyo bwari busanzwe bwo kubara no gutangaza amanota y’ibizamini bya leta bwari uburyo bukomatanyije aribwo (aggregate) , aho amanota y’abanyeshuri yashyindwaga mu byiciro aribyo (division) hagendewe ku kigereranyo cy’abanyeshuri bafite amanota ajya kungana ariko ntibyerekane uruhare rwa buri munyeshuri ku giti cye , ibintu byatumye ababyeyi behera mu rujijo.
Ni mugihe hari n’abandi bavugako uburyo umubyeshuri bavugako yatsinze kurasha abandi aruwagize inota rimwe rikomatanyije(aggregate) kurusha uwagize menshi , gusa ababyeyi nanubu bakaba babyemera ariko badasobanukiwe ibyari byo , ni mugihe biteganyijweko gukosora ibizamini bya leta by’umwaka wa 2022 bizakorerwa ku masantari 19 mu gihugu hose.