Nyuma y’amezi agera kuri 2 ashize urukiko rwa rubanda rw’Iparis ruburanisha urubanza rwa Laurent Bucyibaruta kuri uyu wa kabiri tariki 12 Nyakanga 2022 , urukiko rwapfundikiye uru rubanza Laurent Bucyibaruta ahanishijwe igifungo cy’imyaka 20 , urukiko rumuhaye iminsi 10 yo kujurira.
Muri uru rubanza Laurent Bucyibaruta akaba yarahamwe n’icyaha kimwe icyaha cy’ubufatanya cyaha muri Jenoside , ni mugihe Bucyibaruta yari akurikiranweho ibyaha birimo ibyaha bya Jenoside , ubufatanyacyaha muri Jenoside ndetse n’ubufatanya cyaha mu byaha byibasiye inyoko muntu muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 muri pereferegiture ya gikongoro.
Ubwo urukiko rwa rubanda rw’Iparis rwasozaga ku buranisha uru rubanza rukaba rwa rabajije Bucyibaruta niba haricyo yakongeraho ku rubanza rwari rumaze amezi abiri ruburanishwa , maze Bucyibaruta avugako yifuza kubwira abacitse kw’icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi ko bitigeze bimujyamo ku batererana kubicanyi kandi ko yahoraga yibaza uburyo yabafasha.
Bucyibaruta akaba yarongeyeho ko ibyo ahora abyicuza kandi ko ari ibintu bimuhoramo mu myaka 28 ishize kandi ko ukuri kwe ariko atigeze yifuriza abatutsi ba pereferegiture ya gikongoro ya yoboraga akababaro , yavuzeko atigeze abasha kubafasha kumwe n’imiryango yabo ndetse n’inshuti zabo ariko avugako atigeze nanone yifuza kubagabiza abicanyi.
imibare igaragazako abatutsi barenga ibihumbi 100 biciwe mu bice bitandukanye bya pereferegiture ya gikongoro by’umwihariko imurambi , paruwasi ya kaduha , paruwasi ya cyanika , paruwasi ya kibeho ndetse no kw’ishuri rya Marie Merce I kibeho , Bucyibaruta akaba yarashinjijwe kuba yarakusanyirije abatutsi benshi muri ibi bice kandi yarabizineza ko bazahicirwa.
Ubushinjacyaha bukaba bwaravuzeko Laurent Bucyibaruta yari azi neza umugambi wa Jenoside yaririmo itegurwa ariko akicecekera ndetse agafata Jenoside nk’ubwicanyi busanzwe ariko mu kwisobonura akemezako ntambaraga yari afite zo guhagarika n’abakoraga Jenoside , Laurent Bucyibaruta akaba yarabaye perefe wa pereferegiture ya gikongoro mu mwaka 1992 kugeza 1994 goverinoma yakoreraga ya yirikwaga ku butegetsi.
Source : BBC